Gisagara: Umurongo wa telefoni itishyurwa wagiriye abaturage akamaro

Abaturage b’akarere ka Gisagara bemeza ko telefoni itishyurwa akarere kabashyiriyeho abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane uborohereza gusiragira mu buyobozi kandi n’ibibazo batanga bigakemurwa.

Bifashishije telefone, abaturage bo mu murenge wa Mugombwa batabaje ubuyobozi buza gukemura ibibazo byari hagati y’umuryango wa Rutembesa Gullaume n’umuryango wa Semakuba.

Rutembesa yahawe isambu yari iya se binyuze mu kurangiza urubanza rwaciwe n’abunzi b’akagari ka Kibayi ariko hari undi mwanzuro w’abunzi bo ku murenge wateshaga agaciro uwa mbere wo ku kagari kuko kababuranishije katabifitiye ububasha.

Amaze kuyihabwa yatangiye gutema urutoki ruhasanzwe kuko yashakaga kuruvugurura nuko abaturage bari bazi ko umwanzuro wa mbere wateshejwe agaciro bakoresha telefone babimenyesha ubuyobozi bw’akarere.

Abayobozi b'akarere ka Gisagara bitabiriye gukemura ibibazo by'abaturage batabaje bakoresheje terefone.
Abayobozi b’akarere ka Gisagara bitabiriye gukemura ibibazo by’abaturage batabaje bakoresheje terefone.

Abaturage banejejwe n’uburyo bitabwe vuba, kuko bahamagaye kuwa kane, kuwa mbere ukurikiyeho tariki 22/10/2012 umuyobozi w’akarere, ingabo, polisi n’izindi nzego z’umutekano zijya kubareba ngo zibakemurire ikibazo.

Bikorimana, umwe mu batuye aka gace aragira ati “Iki ni igikorwa cyiza rwose, aho tudagihangayikishwa no kuba ibibazo byacu bitinda mu buyobozi”.

Uwo muturage asobanura ko mbere umuntu yajyaga amara amezi n’amezi yiruka ku bayobozi, akenshi kubera imirimo yabo ntunabashe kubashyikira kare ngo abagezeho ikibazo ariko ubu iyi telefoni irabafasha bikarangira kandi ntawe utanga ikibazo ngo cyirengagizwe.

Nyuma yo gukurikirana iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Gisagara yabaye ahagaritse kongera gukorera ibikorwa muri iyi sambu ku mpande zombi, yizeza abaturage ko bazagezwaho uko cyakemuwe mu gihe cya vuba bamaze kuvugana n’urukiko.

Rutembesa ahagaritswe gukorera muri iyi sambu amaze gutema urutoki rungana na hegitari ebyiri ndetse akaba yararimbuye n’intembe zazo kuko avuga ko yari afite gahunda yo kuruvugurura.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka