Amateka y’umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n’i 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “ Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubutahemuka yamugaragarije.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Padiri Valentin yahabaye intwari itazibagiranwa nubwo yakoze irengayobora yanga ko hagira abishyingira agahitamo kubasezeranya rwihishwa .amen tuzahora tumwibuka

Shyaka Aimable yanditse ku itariki ya: 16-02-2022  →  Musubize

umunsi wa sai valantin abantu benci bawufata nkumunsi wo kwishimish bakora ubusambanyi ark ibyo ntibikwiriye ahubwo baba bagomb kwibuk urukundo rwabo bakareb lbitagenda nez bakabikosor .naho ibigend nez bakabishima.

priscila uwiragiye yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

happy varentine’s day 4r everryone who follow me

ketia yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

mugihe ufite amafarang ugomba kugra uwow wereka urkund rwukuri :) kuk bikaz nukumwohererez ubutumwa bugufi sha!!

nyandwi yanditse ku itariki ya: 14-02-2018  →  Musubize

UYU MUSI ABATAWUZI BAZI KARUWO UBUSAMBANYI

JAJA yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka