Wari uzi ko Nyabarongo yahoze inyura mu Majyaruguru y’u Rwanda?

Igitabo cy’Amateka y’u Rwanda cyanditswe n’iyari Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu mwaka wa 2016, kivuga ko umugezi wa Nyabarongo wahoze unyura mu Majyaruguru werekeza muri Nili mbere y’iruka ry’ibirunga, mu myaka isaga ibihumbi 100 ishize.

Nyabarongo yahoze inyura mu Majyaruguru y'u Rwanda
Nyabarongo yahoze inyura mu Majyaruguru y’u Rwanda

Ibi bivugwa mu mbanzirizamateka n’imiterere y’u Rwanda, kuva mu mwaka wa 1000 mbere y’ivuka rya Yezu kugera muri 700 nyuma y’ivuka rya Yezu, yanditswe na Célestin Kanimba Misago, muri icyo gitabo cy’Amateka y’u Rwanda.

Iki gitabo kigaragaza uburyo u Rwanda rugizwe n’urusobe rw’imisozi miremire, rukomoka ku kena kigari cy’Isi (the East African Rift) gihera ku Nyanja Itukura kugeza mu majyepfo y’ikiyaga cya Malawi, uciye ku biyaga bya Rwicanzige, Rweru, Kivu na Tanganyika.

N’ubwo ubushakashatsi bwakozwe ku mpinduka z’imiterere y’ijuru ry’ahantu bugitatanye, iruka ry’ibirunga mu myaka isaga ibihumbi 100 ishize, ngo ryabujije umugezi wa Nyabarongo gukomeza utemba ugana mu majyaruguru y’u Rwanda.

Iki gitabo cy’Amateka y’u Rwanda kigira kiti “Isesengura ryakozwe ku mihiro y’ubutaka ryerekana ko mu ntangiriro umugezi wa Nyabarongo watembaga ugana mu majyaruguru, nyuma habaho iruka ry’ibirunga".

Kiti "Amazi yabuze aho amenera akora ikiyaga cyangwa indeko ahahurira imigezi ya Nyabugogo na Mukungwa, buhoro buhoro yishakira indi nzira afata icyerekezo cyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Rwanda”.

Aya mateka akaba asobanurwa kandi n’uko ahitwa mu Masangano ari ho Nyabarongo na Mukungwa bihurira, hagiye havumburwa ibisigazwa by’inyamaswa z’imvubu, inzovu, imbogo n’izindi zitwaga sitatunga zitakiriho.

Amateka agaragaza kandi ko iyo migezi yahuye igaca inzira igana mu burasirazuba bw’amajyepfo y’igihugu mu Mayaga, aho bihurira n’Akanyaru bikarema uruzi rw’Akagera.

Amateka y’u Rwanda anagaragaza ko rwatuwe kera cyane mu gihe cya mbere y’Amateka cyiswe Acheuleen, cyarangiye ahagana mu myaka ibihumbi 130 ishize.

Mu bigaragaza ayo mateka ngo harimo ishoka ntoya iconze mu ibuye ry’isarabwayi, yataburuwe hagati y’umwaka wa 1921-1922 i Kavumu mu Karere ka Muhanga.

Ngo hari n’ibindi bikoresho bicozwe mu mabuye byabonetse mu Karere ka Rusizi, mu buvumo bwo mu ishyamba rya Ruhimandyarya ndetse n’i Rubavu.

Gucikamo k’umugabane wa Afurika no kuvuka kw’inyanja iwutandukanya n’igice cy’uburasirazuba

Abahanga mu bumenyi bw’Isi bagaragaza ko Akarere u Rwanda ruherereyemo gakomeje guhinduka mu gihe cy’imyaka myinshi, kuko ikiyaga cya Kivu ngo kizakomeza kwaguka hagacika inyanja ngari.

Bagaragaza uburyo umuhora wa Rift Valley ureshya n’ibilometero 3,500 guhera mu kibaya cya Ethiopia ku Nyanja Itukura ukagera muri Mozambique, urimo gucika ku buryo igice cy’uburasirazuba bw’uyu mugabane kizaba cyabaye ikirwa cyangwa umugabane ukwawo.

Urubuga livescience.com rugaragaza uburyo uwo muhora ukomeza kugenda wiyasa waguka ku rugero rwa milimetero zirenga 6 buri mwaka, bitewe n’iruka ry’ibirunga hamwe n’imitingito bikunze kuhagaragara.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters na televiziyo ya NBC, bigaragaza uburyo mu myaka ibarirwa hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 10, igice kinini cya Afurika kiryamye ku rutare rwitwa Nubia, kizaba cyatandukanye n’agace ka Afurika y’Uburasirazuba kitwa Somali Plate, hagati hari inyanja.

Iyo Nyanja izahera muri Ethiopia ikanyura ku biyaga bya Rwicanzige (Albert), Kivu, Tanganyika na Malawi, izatuma ibi biyaga byihuza bikore umuhora umwe uzajya ugenda waguka ari na ko umugabane wa Afurika wiyasa utandukana n’agace kawo k’uburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka