Twaganiriye n’abo ku ivuko rya Musenyeri Kagame Alexis

Musenyeri Alexis Kagame ni umwe mu bahanga ntagereranywa u Rwanda rwagize, cyane cyane mu bijyanye n’amateka, ubusizi, ubuvanganzo no mu mitekerereze ya muntu.

Musenyeri Kagame Alexis
Musenyeri Kagame Alexis

Uwo muhanga wihebeye ururimi rw’Ikinyarwanda, witabye Imana ku itariki 02 Ukuboza 1981, kugeza ubu ni we ufite agahigo ko kumenya amabanga y’ubwiru mu gihe atigeze aba umwami cyangwa ngo abe umwiru.

Ni icyizere yagiriwe n’ibwami, biturutse ku buhanga mu buvanganzo yagiye agaragaza mu myigire ye, akagira n’ubushake bwo guteza imbere ururimi rw’Igihugu cye rw’Ikinyarwanda.

Mu kurushaho kumenya byinshi kuri we, Kigali Today yanyarukiye i Kiyanza mu Buliza, Umurenge wa Ntarabana Akarere ka Rulindo ku ivuko rw’uwo munyabigwi, iganira n’abasaza bavuka muri ako gace bakuze babona Musenyeri Alexis Kagame.

Abenshi muri bo, mu bitekerezo bagiye batanga bagarutse kenshi ku gaciro kihariye kagakwiye guhabwa Musenyeri Alexis Kagame, hagendewe ku byo yakoreye Igihugu mu guteza imbere umuco, hibanzwe cyane ku rurimi.

Bamwe bagiye bagira bati “Musenyeri Alexis Kagame akwiye gushyirwa mu Ntwari z’Igihugu, abandi bati akwiye kugirwa Umutagatifu kubera ibyiza yakoreye Kiliziya”.

Rudakubana Céléstin ati “Uriya ni indashyikirwa, akwiriye icyubahiro kidasanzwe, nk’umuntu waharaniye iterambere ry’ururimi rwacu”.

Umusaza witwa Rwagasana Euphrem, avuga ko azi neza Kagame kuko yakuze amubona, dore ko bari baturanye. Aremeza ko muri Kaminuza yifashishije kenshi ibitabo bya Mgr Kagame, nubwo ngo hari ibyamugoye kubyumva, kubera uburyo byari byanditse mu Gifaransa gikomeye.

Ati “Musenyeri Kagame ndamuzi neza twari tunaturanye, yari umuhanga udasanzwe, ndetse hari n’umwaka muri segonderi yasimbutse bitewe n’uburyo abarezi babonaga ko ubuhanga bwe burenze icyo cyiciro”.

Arongera ati “Nanjye niga Kaminuza, nifashishije ibitabo bye biri muri Kaminuza y’u Rwanda, nagize amatsiko yo kubisoma bimwe bikananira kubyumva, kubera Igifaransa gikomeye yagiye akoresha”.

Uwo musaza avuga ko yigeze gutanga n’igitekerezo ngo bagire ikintu bitirira Musenyeri Kagame, mu gace avukamo ka Kiyanza muri Rulindo.

Ati “Nigeze gutanga igitekerezo cy’uko twashaka ikintu twitirira Musenyeri Kagame Alexis, hari n’ishuri rya Segonderi rya Kiyanza, natanze igitekerezo cy’uko iryo shuri ryamwitirirwa, ariko ntibyakunda. Bavuga ko byagorana kuko ryaba rigiye kuba iryigenga kandi ari irya Leta”.

Arongera ati “Ubwo nari i Butare, hari umuntu wo mu muryango we wakoraga mu isomero rya Kaminuza i Butare, twajyaga tuganira dutekereza ko yagira ikintu kimwitirirwa haba ku ruhande rwa Leta, ndetse na Kiliziya ikaba yamukorera ikibumbano (monument), kubera ibikorwa by’indashyikirwa yayikoreye, ariko yapfuye icyo gitekerezo kitaragerwaho”.

Munezero Fabien ati “Nk’uyu habura iki ngo na we bamushyire mu Ntwari, ko yitanze mu kujijura Abanyarwanda hafi ya bose?”

Alexis Kagame mu buzima bw’ishuri

Uwo muhanga mu buvanganzo wavutse ku itariki 15 Gicurasi 1912, izina rye rya mbere yiswe na se witwa Bitahurwina, ni Basebya, aho yaryiswe biturutse ku bucuti budasanzwe umubyeyi we yari afitanye n’umutware Basebya ba Nyirantwari, wari umaze kugwa ku itabaro.

Imva ya Musenyeri Kagame Alexis yaratunganyijwe
Imva ya Musenyeri Kagame Alexis yaratunganyijwe

Ntabwo ababyeyi bombi ba Kagame bumvikanye kuri iryo zina, aho nyina atarikunze uwo mwana bamwita Bagirishya, ariko naryo ntiyaritindana nyuma y’uko umuryango wimukiye ahitwa mu Nganzo ya Nyarutovu mu hahoze ari Ruhengeri, ariho Musanze y’ubu.

Nyuma yo kwimukira mu Ruhengeri, Alexis Kagame yahise ahabwa isakaramentu rya batisimu muri Paruwasi ya Janja, atangira n’ishuri akuze kuko yari ageze ku myaka 13.

Imyigire ye yabanje kumugora kuko ngo yari azi ko kwiga ari ugufata mu mutwe gusa, ngo ubwo yari aragiye amatungo hafi y’ishuri, yategaga amatwi ibyo umwarimu ari kwigisha, akabifata mu mutwe, umwarimu yumvise amajwi ya Kagame asubira mu byo abanyeshuri bamaze kwiga, agira amatsiko aramuhamagara amusaba kuza kwigana n’abandi atangira ishuri atyo.

Ngo akimara kurangiza amashuri abanza, Alexis Kagame yahuye n’umupadiri wamubatije, aramubwira ati “Ndashaka kwiga mu iseminari”. Umupadiri aramuseka cyane kubera ko yabonaga abivuga nk’uwikinira.

Ngo wa mupadiri yongeye guhura na Alexis Kagame amubaza niba igitekerezo yamugejejeho cyo kwiga mu iseminari agikomeje, Kagame ati “Ndabishaka”.

Ngo nibwo Kagame bamuhaye ibaruwa imwohereza mu iseminari nto ya Kabgayi, ariga ndetse agaragaza ubuhanga kugeza ubwo bamusimbutsa umwaka umwe, mu 1933 asoza amasomo y’amashuri yisumbuye.

Nyuma yo kurangiza ayisumbuye, Alexis Kagame ngo ntabwo yigeze atinda, yahise ajya mu iseminari nkuru akomeza kuba indashyikirwa mu buhanga.

Ngo ubwo yigaga i Nyakibanda, umwami Mutara III Rudahigwa, yitabiriye ibirori bijyanye n’umuco byari byabereye mu iseminari ya Nyakibanda, mu gitaramo atungurwa n’ubuhanga Kagame yagaragaje mu bisigo n’ibyivugo.

Ngo Umwami yamubajije aho akura ubwo buhanga, Alexis Kagame amubwira bamwe mu basizi bamufasha, Umwami amwizeza kumwoherereza abasizi b’abahanga kurenza abo.

Alexis Kagame wanditse ibitabo bitandukanye, amateka ye abungabunzwe ate?

Alexis Kagame wahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri mu 1941, bavuga ko yanditse ibitabo bigera muri 300, ibisaga 70 binyuzwa mu icapiro, ibyo bimugira ikirangirire mu Rwanda no hirya no hino ku Isi, aho yagiye ashyirwa mu nteko mpuzamahanga z’ubwanditsi.

Mu 1943 yasohoye igitabo cya mbere cy’amateka y’u Rwanda yise ‛Inganji Karinga’, aho yacyanditse yifashishije Abiru b’i Bwami.

Musenyeri Alexis Kagame, yakunze kwandika mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Igifaransa, aho mu byakunzwe cyane harimo Isoko y’Amajyambere, Indyoheshabirayi, Matabaro ajya i Burayi, Umwaduko w’abazungu muri Afurika yo hagati, La Philosophie Bantu-Rwandaise de l’Etre n’ibindi.

Abenshi mu baganiriye na Kigali Today, bagiye bagaragaza ko amateka ya Musenyeri Alexis Kagame, uburyo abungabunzwe butajyanye n’agaciro yakagombye kuba ahabwa muri sosiyete Nyarwanda.

Abenshi bagashingira ku buryo ibitabo bye bitagira ahantu bibarizwa ngo bibe byabyazwa umusaruro, ndetse bamwe bakavuga ko yaba ari n’impamvu itera ababyiruka cyangwa bamwe mu bahanzi kugoreka ururimi rw’Ikinyarwanda, kubera kutabona amahirwe yo gusoma ibyo bitaro byuje ubuhanga.

Musenyeri Alexis Kagame, ashyinguye mu irimbi rya Kabutare mu Karere ka Huye, ricungwa na Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Butare.

Musenyeri Alexis Kagame wize kugeza ku rwego rw’ikirenga, aho yari afite Doctorat muri Filozofiya, yitabye Imana afite imyaka 69 azize umutima, nyuma y’uko Papa Yohani Pawulo II, amuhaye izina ry’icyubahiro rya Musenyeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze kutugezaho Amateka yikirangirire Alex’s kagame umuntu yamwigiraho byinshi cyane cyane umuco nubuvanganzo mururimi rwikinyarwanda urubyiruko rwagakwiye gushakisha inyandiko zuyumugabo kuko umuco waratakaye murubyiruko
Njye rero mbona uyumusizi wumunyoza mubuvanganzo bamwiga mumashuri nkumunyabigwi
Murakoze

Sulaiman hanimana yanditse ku itariki ya: 11-03-2024  →  Musubize

Nabonye i Zaza barakoze monument ya Mgr Aloys Bigirumwami na Padiri Gafuku Balthazar.
Natwe abariza, ubwo Rusasa yabaye Paroisse nibabidufashemo tumukorere urwibutso iyi mpano idasanzwe y’u Rwanda na Kiriziya dusigasire umurage mwiza yadusigiye, ndetse tuwubyaze umusaruro.

uruganje yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Umubyeyi Mgr Alexis Kagame Nyagasani akomeze kumutuza ahatuje. Murakoze cyane kutugezaho amateka ye.i Kigali ni he umuntu yabona ibitabo bye?
Ninjya i Butare nzasura imva ye murakoze

iganze yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka