Menya Inkomoko y’Izina ‘Kimisange’

Buri zina rya buri gace mu Rwanda usanga riba rifite inkomoko yaryo ndetse amwe muri ayo mazina usanga afite igisobanuro n’impamvu yitiriwe aho hantu. Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’amwe mu mazina y’ahantu hatandukanye, yabateguriye n’inkomoko y’izina ‘Kimisange’.

Izina ‘Kimisange' ryitiriwe ibikorwa bitandukanye
Izina ‘Kimisange’ ryitiriwe ibikorwa bitandukanye

Umusizi akaba n’inzobere mu muco, amateka, ubuvanganzo, umurage n’intekerezo z’i Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yatangarije Kigali Today ko Izina ‘Kimisange’ rikomoka ku biti by’Imisange byari biri muri ako gace kitiriwe iri zina gaherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama.

Ati “Cyari igisozi cy’ibiti by’Imisange byari byiganje muri kariya gace noneho abahagana bakavuga ko bagiye ku Gisozi cy’imisange, nuko inyito “Kimisange” rifata rityo na n’ubu”.

Nsanzabera avuga ko uko imyaka yagiye ihita abantu bagiye batura kuri uyu musozi wa Kimisange, bituma ibyo biti bigenda bihacika buhoro buhoro kugeza ubwo hahindutse umujyi kubera ko ibiti byahacitse burundu”.

Ati “Ibiti by’imisange byagiye bicika buhoro buhoro ariko ntekereza ko abantu bakuru bari batuye mu bice by’icyaro bazi icyo giti.”

Izina ‘Kimisange’ ryaje gukura ritangira kwitirirwa bimwe mu bikorwa biherereye muri aka gace birimo ishuri ribanza ndetse n’iryisumbuye rya G.S Kimisange, isoko rya Kimisange ndetse unahasanga ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’abaturage bahatuye.

Iyo ubajije abaturage batandukanye ku nyito z’amazina y’ahantu, bakubwira ko baba bazi uko hitwa ariko badasobanukiwe impamvu y’iryo zina. Gusa uko haza iterambere ndetse hakaboneka n’abantu batandukanye bazi amateka bagenda babisobanukirwa nk’uko Umutoni Deborah abivuga.

Ati “Hari ibyo nsoma mu binyamakuru cyangwa nkabyumva kuri Radiyo, gusa byinshi ntituba tuzi inkomoko yabyo”.

Umutoni yifuza ko amateka nk’ayo yasigasirwa hakajya handikwa ibitabo biyabumbatiye ku buryo n’abakiri bato babimenya igihe abakuru batakiriho ngo babibasangize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka