Menya amwe mu mateka y’Urukari, umusozi watuweho n’Umwami Rudahigwa

Umusozi w’Urukari uherereye mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ukaba uriho Ingoro z’Abami hakaba n’urugo rw’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watwaye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959.

Mu Rukari i Nyanza
Mu Rukari i Nyanza

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Umubyeyi Cloturde wo mu Nteko izirika, yavuze ko uyu musozi wari usanzwe witwa Urukari kubera imiterere yawo n’aho uherereye.

Umubyeyi nk’umuntu wabyirukiye muri aka karere ka Nyanza, akaba ari no mu Inteko Izirikana ikora ubushakashatsi ku mateka yo hambere, avuga ko imisozi ya kera yitwaga amazina bitewe n’imiterere yayo ndetse n’icyahabaye kikahitirirwa.

Ati “Uyu musozi nasanze witwa Urukari ariko nyuma uza guturwaho n’Umwami ndetse n’ubu hari ingoro ze zahindutse inzu ndangamateka z’u Rwanda. Ntabwo nabura kuvuga ko ufite umwihariko w’Amateka y’u Rwanda”.

Umubyeyi avuga ko hari bamwe bumva Urukari bakarwitiranya n’i Bwami, ariko ko atari byo ahubwo ari izina ry’umusozi wiswe gutyo kuko wari ahantu hatirengeye, wasaga n’uwihishe inyuma y’undi musozi.

Inyubako ziri mu Rukari
Inyubako ziri mu Rukari

Yakomeje asobanura ko Urukari ari izina rya kera ryahiswe mbere y’uko haba Ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, bityo ko ntaho inkomoko yaryo ihuriye n’i Bwami.

Ati “Rikaba ari n’izina rya kera kuko hari igitero kivugwa mu mateka cyavuye i Mwima, kije ku Rwesero bakavuga ko bahuriye mu Rukari. Ubwo rero uhita wumva ko ari izina rya mbere y’uko Mutara wa III Rudahigwa ahatura.”

Mu Rukari hari urugo rw’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watwaye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959.

Hari n’izindi nzu zihari zigaragaza amateka, kuko zirimo ibimenyetso bitandukanye by’Ingoma ya Cyami n’ibikoresho bigaragaza umuco w’Abanyarwanda mu bihe byo hambere.

Ingoro y’Abami mu Rukari igizwe n’ibice bine, birimo Ingoro Umwami Yuhi V Musinga yabayemo n’abandi bamubanjirije bose, igaragiwe n’izindi nzu ebyiri za Kagondo (Iy’amata ndetse ndetse n’iy’inzoga).

Inyambo ziyereka
Inyambo ziyereka

Igice cya kabiri kigizwe n’inyambo, inka z’amahembe ashyorongoshyoye, icya gatatu ni Ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa, naho icya kane kigizwe n’umusezero aho Abami batabarijwe i Mwima.

Mu Rukari hagaraga kandi Ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa yubatswe n’Ababiligi mu 1932, irimo bimwe mu bikoresho byakoreshejwe n’Umwami, birimo utubati, ameza, intebe na zimwe mu mpano yahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka