Meteo Rwanda yazanye ibikoresho bishya ngo itange iteganyagihe ryizewe

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) kivuga ko cyongereye ibikoresho n’ikoranabuhanga mu iteganyagihe kugira ngo ryizerwe kuko hari abakirikemanga.

Byavugiwe mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 18 Gashyantare 2016, cyari kigamije gutegura inama mpuzamahanga ku iteganyagihe izabera i Kigali mu cyumweru gitaha, ikazibanda ku ngaruka za "El Nino."

Meteo Rwanda ngo yongereye imbaraga mu mikorere kugira ngo itange iteganyagihe ryizewe.
Meteo Rwanda ngo yongereye imbaraga mu mikorere kugira ngo itange iteganyagihe ryizewe.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Ntaganda Semafara John, yavuze ko iteganyagihe ryiyambazwa mu nzego nyinshi zigize ubuzima bw’igihugu ari yo mpamvu ngo rigomba gutanga amakuru yizewe.

Yagize ati “Ubu twatangiye gukora amasaha 24 ku munsi, dufite Radar y’u Rwanda idufasha kugenzura ikirere cy’u Rwanda n’igice cy’ibihugu bidukikije, twashyizeho ibikoresho by’ikoranabuhanga byohereza ibipimo buri kanya, bityo amakuru dutanga akaba yizewe.”

Yavuze ko ibi byose ngo ari imbaraga Leta yashyize muri uru rwego kugira ngo imikorere yarwo inoge cyane ko ngo bireba ubuzima bw’abantu muri rusange.

Iteganyagihe ngo ryifashishwa n'inzego nyinshi za Leta mu mikorere yazo.
Iteganyagihe ngo ryifashishwa n’inzego nyinshi za Leta mu mikorere yazo.

Twahirwa Antony, ukuriye agashami k’iteganyagihe muri Meteo Rwanda, avuga ko amakuru batangaza aba ari agateganyo, ko bigoye ko biba ari byo 100%.

Ati “Kubera ko dutanga icyegeranyo cy’iteganyagihe ry’amezi atatu, impinduka ntizishobora kubura ari yo mpamvu iyo tuvuze ngo imvura izagwa mu gace runaka, ntituba tuvuze ngo byange bikunde igomba kuhagwa nk’uko twabivuze kuko twabaga duteganya.”

Avuga ko kugeza ubu amakuru iki kigo cy’iteganyagihe gitanga yizewe ku kigero kiri hafi ya 85%, ari yo mpamvu abaturage batakagombye kugira impungenge iyo babonye habaye ikinyuranyo gito hagati y’amakuru yatanzwe n’ibyo babona.

Iyi nama igiye kuba ku iteganyagihe ku ncuro ya 42, ngo izahuza ahanini ibihugu byo mu ihembe rya Afurika n’ibyo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu rwego rwo gusuzuma ingaruka za El Nino muri 2015, n’uburyo hashyirwaho ingamba zo guhangana n’ibibazo bituruka ku ihindagurika ry’ibihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka