Inzu zitwaga Kiramujyanye zabagamo Abasigajwe inyuma n’amateka ngo zavanyweho na FPR

Abasigajwe inyuma n’amateka bashima ishyaka rya FPR Inkotanyi kuko ari ryo ryabavanye mu nzu zitwaga “Kiramujyanye” zari zarabaye nk’umwihariko w’Abasigajwe inyuma n’amateka. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu buhamya butangwa na Mugorewishyaka Latifa wo mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza, uvuga ko ari umwe mu basigajwe inyuma n’amateka.

Kiramujyanye ni inzu zabaga zubatse nk’ibiraro by’amatungo, ku buryo n’umuyaga washoboraga kuba wayiterura ukayijyana. Benshi mu basigajwe inyuma n’amateka ngo babaga mu mazu nk’ayo, kuko batabaga bafite uburenganzira bwo kugera aho abandi bari, nk’uko Mugorewishyaka akomeza abivuga.

Mugorewishyaka Latifa avuga ko ngo Kiramujyanye zabaye amateka zizize FPR
Mugorewishyaka Latifa avuga ko ngo Kiramujyanye zabaye amateka zizize FPR

Yongeraho ko aho FPR itangiriye kuyobora u Rwanda yashyizeho politiki yo guhuza Abanyarwanda, n’Abasigajwe inyuma n’amateka baboneraho urubuga, ari na bwo batangiraga kubakirwa bakavanwa muri za “Kiramujyanye”

Mugorewishyaka avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka batagikwiye kwitwa iryo zina kuko ishyaka rya FPR ryabavanye mu bwigunge bwatumye bitwa iryo zina. Ati “Ubu ntitukiri Abasigajwe inyuma n’amateka kuko twatejwe imbere na FPR. Abana bacu bariga, twavuye muri kiramujyanye dusigaye turi mu nzu nziza, mbese ubu natwe turi Abanyarwanda nk’abandi.”

Aba ni abasigajwe inyuma n'amateka bo muri Gakenke mu nyubako nziza bubakiwe zibereye Umunyarwanda w'iki gihe.
Aba ni abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Gakenke mu nyubako nziza bubakiwe zibereye Umunyarwanda w’iki gihe.

Abasigajwe inyuma n’amateka bagiye bubakirwa amazu hirya no hino mu gihugu, ndetse bamwe banagejejweho gahunda ya Gir’inka nk’uko Mugorewishyaka abivuga. Yongeraho ko ibyo bakorewe na FPR bibaha icyizere cy’ahazaza, ku buryo na bo mu minsi iza bazaba bikemurira ibibazo byabo birimo no kwiyishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbona gahunda yandumunyarwanda yaratugezeho twese ubworero turabanyarwanda twese

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 9-02-2014  →  Musubize

abasigajwe inyuma n’amateka nabo nabantu ntabandi bose.ariko iryo zina jye mbona ridakwiriye. kuko tugendera ku rangamuntu imwe. twese turi abanyarwanda.murakoze.

Hakiruwemera Leopord yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka