Imodoka yuzuye inzoga bivugwa ko yaguye mu kiyaga cya Kadiridimba ntivugwaho rumwe

Ikiyaga cya Kadiridimba cyo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza kivugwaho kuba kibitse imodoka y’ikamyo yuzuye inzoga za byeri na kigingi wa yo baguyemo mu myaka myinshi ishize.

Abemeza ayo makuru bavuga ko iyo kamyo yari iparitse hafi y’icyo kiyaga, kigingi wa yo akibeshya agakandagira umuriro (accélérateur), bitewe n’uko atari azi gutwara imodoka iyo kamyo ngo yahise iboneza muri icyo kiyaga irarigita nk’uko bivugwa na Bugingo Emmanuel umwe mu batuye hafi ya Kadiridimba.

Mu bemeza ayo makuru bose, nta n’umwe uzi umwaka iyo kamyo yaba yararohamye mu kiyaga cya Kadiridimba, busa bavuga ko bakuze bumva ko muri icyo kiyaga haguyemo imodoka yuzuye inzoga za byeri, kandi bakabibwirwa n’abantu b’inararibonye.

Hari abavuga ko amakuru y’iyo kamyo yaba ari inkuru itarabayeho kimwe n’uko hari izindi nkuru zivugwa mu Rwanda ariko ugasanga zivuga ibintu bitigeze bibaho; nk’uko Byiringiro David wo mu murenge wa Kabarondo mu gice cyegeranye na Kadiridimba abivuga.

Ati “Nk’iyo bavuze ngo Ngunda yahingishaga amasuka menshi icyarimwe cyangwa ukumva ngo hari umuntu wikoreye umusozi akawimura, izo ni inkuru zivugwa ariko iyo urebye neza usanga ibyo zivuga zitarabayeho, wasanga ari kimwe n’ibya Kadiridimba rero”.

Musafiri Kabemba umaze imyaka isaga 75 atuye i Rwinkwavu ahakana amakuru avuga ko muri Kadiridimba harimo ikamyo yahezemo.
Musafiri Kabemba umaze imyaka isaga 75 atuye i Rwinkwavu ahakana amakuru avuga ko muri Kadiridimba harimo ikamyo yahezemo.

Nubwo hari abemeza ko mu kiyaga cya Kadirimba haguyemo ikamyo, Musafiri Kabemba umaze imyaka igera kuri 75 atuye i Rwinkwavu avuga ko nta kamyo yigeze igwa muri icyo kiyaga ngo iheremo.

Uwo musaza w’imyaka ijana y’amavuko utuye i Rwinkwavu kuva mu mwaka wa 1938 yemera ko hari imodoka zajyaga zigwa muri icyo kiyaga cya Kadiridimba bitewe n’uko umuhanda ukinyura iruhande wari utarakorwa ariko ngo bahitaga bazana ibimashini bikurura imodoka iyaguyemo bagahita bayikuramo.

Ati “Ibyo bavuga ngo haguyemo ikamyo yuzuye byeri ikaburirwa irengero ni ukubeshya, imodoka zose zagwagamo bazikuragamo nta n’imwe yaguyemo ngo ibure”.

Inkuru zivuga kuri Kadiridimba zivugwa ku buryo butandukanye; hari n’abavuga ko icyo kiyaga cyatwaraga ubuzima bw’umuntu nibura umwe buri kwezi, bituma babuza abantu kujya bacyogamo kuko cyari kimaze gutwara ubuzima bwa benshi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Camion yari ifite kigingi ntigire nyirayo? Muri iyo myaka itibukwa, umuntu wari atunze igare yabaga azwi (yabaga ari umukire), none uwari atunze i camion ntawe umwibuka? Ariko wasanga ari umwarabu washatse kurya ay’ubwishingizi (niba hari ubwabaga ho)! Ariko mureke tumare abantu amatsiko, abasore muzi kwibira tuzakorane maze tujye kujagajaga icyo kiyaga (niba nta mfizi z’ingona zihaparitse).

Karahanyuze yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Muzatubarize neza twumva bavuga ngo na hano kuruzi rw i nyamata ngo naho kera haguyemo ikamyo yari igemuriye ibyo kurya ikigo kikanombe yari ipakiye amavuta,imiceri ect.....,

Gatashya yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

IYO KAMYO ARIKO YAVUZWE KUVA KERA. GUSA NJYE IKINYIBABARIJE NI IBYO BYATSI BY’AMAREBE BIGIYE KUDUSIBIRA KADIRIDIMBA.

IKINDI KANDI IFI YO MURI KADIRIDIMBA IFITE UBURYOHE YIHARIYE.TWARAZIRIYE IZA NASHO, TWARAZIRIYE IZ’IHEMA IZA MUHAZI ARIKO UZABAZE IYA KADIRIDIMBA NIYO YA MBERE.

issa yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

ok abantu benshi baziko iyo modoka nubu igipariste muri icyo kiyaga but ntawe ubizi wabihamya nanjye nihomba ariko ni uko mbizi

nahiman jean paul yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ariko se izo byeri zari iza BRARIRWA? none se BRARIRWA yatangiye gukora ryari? nanjye iyo nkuru narayumvise ariko igitangaje ni ukuntu nta muntu numwe waguhamiriza ibyayo. Gusa zirimo zaba zikonje weeeeee!

Henry yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

kuba umuntu aru musaza tibivuga ko ibyo avuga arukuri ubuse ibyo wabeshyaga cyangwa wahakanaga nuba umusaza ukabikomeza nibwo bizumvikana? wapi ahubwo hakwiye gukorwa ubushakashatsi,ni cyo ubwenge n’amatsiko biberaho.....

BEBINYO yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

njye mbona mwese mushingira ku maranga mutima cg ibyiyumvira, ese hakozwe ipererereza kuri iyo kamya hakavugwa ukuri aho gukwiza ibyo buri umwe wese atekereza!!

Robert yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

njwewe ndabizi neza yaguyemo!!,ahubwo byeri zabuze abazikuramo ngo bamererwe neza.tuzajye kuzikuramo ndumv nifitiye icyaka sibyo?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

evarista nsenga yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

njwewe ndabizi neza yaguyemo!!,ahubwo byeri zabuze abazikuramo ngo bamererwe neza.tuzajye kuzikuramo ndumv nifitiye icyaka sibyo?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

nsengiyumva evariste yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Njyewe icyo nibuka kuri kiriya kiyaga n’uko muri 1988 haguyemo ikamyo yuzuye abasirikare bari bavuye mu myitozo bagakizwa n’uko bari abakomando bo muri bataillon Huye (i Kibungo) gusa benshi barahakomerekeye,naho iby,iriya kamyo yinzoga nanjye nabyumvise babivuga uwo munsi dutabara abo basirikare ariko ababivugaga nta gihamya batangaga.

Turatsinze J. Baptiste yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Njye ndabizi zirimo bazambaze kuri iyi email
Amakuru y imvaho ndayazi!Mureke Gushinyagura!

Hirwa Ildephonse yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

ariko mwajye mureka gushinyagura. Ntabwo muzi uburypo abanyarwanda bakunda akabyeri? ntibyashoboka ko iyo modoka yaba yaraguyemo. Ntibishoboka... Ndababwiza ukuri iyo za rwinkwavu ni mu nzara,ni mu nyota n;uruzuba kugeza aho abantu biyahuza biriya bizi bibi....!!! urumva wanywa ibizi bibi kandi muri kadiridimba harimo akabyeri? ntimuzi ko gahenda ba sha?

kanyota yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka