Abakoloni ngo nibo bazanye urwango hagati y’Umututsi n’Umuhutu

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 67 y’amavuko ukunze kwifashishwa mu kwigisha amateka y’u Rwanda, Kalisa Rugano, asobanura ko Ababiligi aribo bakoze iyo bwabaga kugirango bashwanishe Abahutu n’Abatutsi.

Rugano avuga ko uru rwango rwatangiye kwigishwa mu mwaka w’1916 ubwo Ababiligi bazaga mu Rwanda kuko ngo bafashe Abatutsi bakabagira abayobozi ndetse n’abantu bari hejuru y’abandi.

Aha Rugano akaba avuga ko mbere mu bwami ibyo bise amoko [Abatwa, Abatutsi n’Abahutu] bitari byo moko ahubwo ngo hari andi moko Abanyarwanda bahuriragaho ndetse bakanibonamo cyane ko umuntu yashoboraga kureka kuba Umutwa akaba Umuhutu cyangwa Umututsi, cyangwa akareka kuba Umuhutu akaba Umututsi aribyo bitaga kwihutura, kimwe n’uko yashoboraga kuva mu Batutsi akajya mu Bahuru.

Ibi ngo byaraterwaga n’ubushobozi [umutungo] bw’umuntu kuko iyo bwazamukaga yarimurwaga akajya mu bo basigaye babunganya, bwamanuka nawe akamanuka akajyanwa mu bo basigaye babunganya.

Ababiligi baje mu Rwanda bafashe ibi bitaga amoko babigira amoko ahamye. Rugano ati: “batanze itegeko ry’uko umuntu wese wari ufite inka 15 kuzamura aba Umututsi, ufite inka nibura inka eshanu [5] we akaba Umuhutu naho utagira n’umwe we akaba Umutwa”.

Akomeza avuga ko aha ariho bafashe Umututsi bakamugira umuyobozi w’abandi basigaye bakajya bamukoresha ibyo bashaka kugeraho byose. Akaba aribwo batangiye kwigisha ko Umututsi ntaho ahuriye n’Umuhutu nta n’icyo bapfana na kimwe ko ahubwo Umututsi ari umwanzi w’Umuhutu kuva cyera.

Ubu bwoko Ababiligi babushyize mu byangombwa by’Abanyarwanda bitaga “ibuku” twagereranya n’indangamuntu y’iki gihe. Nyamara Abadage babanje mu Rwanda bo ntibigeze bashyira mu ibuku ubu bwoko.

Ngo hari abanyabwenge kimwe n’Abanyarwanda bashatse kuvuguruza Ababiligi bababwira ko bibeshye hari abantu bavukana bashyizwe mu bwoko butandukanye ariko abazungu banga kuva ku izima.

Mu gushakira umuti iki kibazo abazungu ngo bahimbye izindi mpamvu zabo aho bafataga abari abavandimwe ariko bashyizwe mu moko atandukanye maze umwe bakamwimura bakajya kumutuza kure y’umuryango we.

Rugano ati “uwari utuye nko mu Ruhengeri bamuvanagayo bakamutuza nka Nyamagabe kandi n’inka nke yari afite bakazimwambura kugirango akunde abe Umuhutu utindahaye, kuva ubwo ntiyongeraga kubonana n’abe kuko yasaga nk’ujugunwe”.

Umusaza Rugano akomeza avuga ko ibikorwa byose umuzungu yashakaga gukora yifashishaga Umututsi kugirango ajye ahindukira abwire Abahutu ko ari Abatutsi babibakorera.

Ati: “mwibuke ko Abatutsi nubwo bayoboraga sibo mu by’ukuri bayoboraga kuko n’umwami hari ibyemezo atari agifata byose byakorwa n’Ababiligi yaba ari shiku n’ikiboko”.

Aya moko ngo yakomejwe n’ubutegetsi bwagiyeho nyuma y’uko Abakoloni bavuye mu Rwanda ndetse bayagenderaho mu bikorwa byose akomeza no kwandikwa mu ndangamuntu no mu bindi byangombwa.

Prof. Shyaka yemeza ko hari icyizere ko amoko azagenda acyendera kuko Leta ishyize imbere ingengabitekerezo y'Ubunyarwanda.
Prof. Shyaka yemeza ko hari icyizere ko amoko azagenda acyendera kuko Leta ishyize imbere ingengabitekerezo y’Ubunyarwanda.

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) avuga ko kuba amoko ya cyera yagiye akendera ari uko nta kamaro yari afitiye Abanyarwanda. Akaba abona ko uko igihe kizagenda gishyira amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa nayo azagenda akendera kuko nayo nta kamaro afitiye Abanyarwanda.

Ati: “kuba amoko ya cyera yaracyendereye ni uko ntawe yahaye inka ntagabanye kuko ari Umwega, Umucyaba cyangwa undi wese, igihe kizagera n’aya moko y’ubu nayo ashire kuko Leta ubu iri kugenda yubaka Ubunyarwanda”.

Prof. Shyaka akomeza avuga ko zimwe mu ngamba Leta yafashe zo kubaka igihugu kitagendera ku macakubiri, zirimo kubaka ingengabitekerezo y’Ubunyarwanda, ubushake bwa politike ari nabwo ngo bwa mbere kuko ngo politike ije yigisha Abanyarwanda ko bose ari bamwe, ikindi ngo ni imyumvire ya bamwe ku bandi.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere avuga ko mu gihe cya Jenoside kugirango bamwe mu Bahutu bice Abatutsi ari uko Ubunyarwanda bwari bwapfuye.

Igihe Ubunyarwanda buzaba bwongeye kubakwa neza ngo ni igihe Abanyarwanda bazaba bashakana hagati yabo nta mbogamizi ndetse bagakorana n’ibindi bikorwa bamwe batinya gukora batarebye ubwoko.

Icyizere agaragaza akaba ari uko bamwe mu bana bari kubyiruka iki gihe kuri ubu batazi amoko babarizwamo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

U Rwanda turatekanye nta numwe washobora kongera kuducamo ibice

AHISHAKIYE Vincent yanditse ku itariki ya: 7-04-2023  →  Musubize

benedata ntacyintu nacyimwe umuntu yunguka iyo yanze benese nubundi twese tuzapfa kandi nyumayurupfu harurubanza imbere yimana nimurwane nokubana amahoro ibindi mubireke dufitanye urubanza numuhungu wamariya utazarya ruswa nimwe azareba ugucyiranuka kwakuranze ucyiri mwisi ibyamoko bibatanya nimana kandi ntiwabijyana mwiduka ngobaguhe akawunga ubijyenderamo numwanzi w imana kuko imana ntigira amacakubiri yesu adusange turumwe twese by by by

nkunda yesu yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

Iki gitabo kigomba kwamaganwa mu buryo bwose bushobotse,kugirango umuzungu nk’uyu wakoze amahano bakoraga yarangiza ngo ni "antagonisme hutu/tutsi.Ikintu gitangaje muri iki gitabo ni ukuntu yajyaga kureba aho biciye abantu genocide ya 1959 igitangira,nuko abicanyi akababwira ngo nimutahe nta kibazo.Nyuma akavuga ukuntu Chef Mfizi yafunzwe azira ko yafashe intwaro muri chefferie ye akajya kurwanya abo bicanyi.Avuga rwose nta soni ko nawe ubwe yagiye kumushinja mu rukiko,nuko ngo ahageze Chef Mfizi n’abo bari kumwe baraguruka bamwereka icyubahiro bamuhaye.Ngo byaramushimishije cyane,ariko kubera ubuhamya yamushinje,Chef Mfizi yakatiwe imyaka 20 yose azira kurwanya abicanyi babaga boherejwe n’Ababirigi. Uyu munyagwa ateye ubwoba,kandi igitabo cye ntimuzakigure.

Israel Ntaganzwa

Israel Ntaganzwa yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Bantu b’Imana ntamuntu ugira ubwoko,umuntu n’umuntu aho ava akagera kuko ubwoko bugira ikiburanga
 ururimi rumwe
 aho kuba hamwe(kwirobanura)
 imiterere imwe.
Rero ubwoko bugira inyamaswa bavandimwe ex:intare,imbogo,inzovu....
Kuko intare yo muri south africa n’intare yo mu Rwanda ni zimwe,ziiivuga kimwe zikora bimwe aho uzazisanga hose ni intare(ubwoko bumwe bw’inyamaswa ku isi)aho butaba babucirira ahandi mubirebe kunyamaswa zose niko bimeze,ziba hamwe ziteye kimwe zikora bimwe bupfa kuba ari ubwoko bumwe .Kubantu rero biratandukanye cyane ku bemera Imana Iti:tureme umuntu mu ishusho yacu.Nta mututsi, umutwa ,cyangwa umuhutu birimo!!!! ariko amoko y’inyamaswa yo arimo Biranditse mu itangiriro .musomeee!!

alin yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

naje gusanga aya moko ntakintu ashobora kumara kuko aduteza ibihe bikomeye.
nkwibarize bitewe nubwoko wiyumvamo haba hari umuntu waguhamagaye ati ngwino mwenewacu ngire icyo nguha!
inda nini indonke niyo ituma ibi byose bihabwa agaciro "amoko sinyemera " mpa agaciro icyo nabashije kwigezaho kuko niyo ngenda ntanumwe urampa ifaranga rimwe ngo nuko duhuje ubwoko (abo tuziranye).umwanzuro nuramuka uharaniye kwigira uzabona abakunzi ariko nuba umutindi bose bazaguhunga.
Abo wita ko muhuje amoko bakwemera igihe ushobora kwigurira umugati nibwo bagutumira mu bukwe ,mu nama,,,.
"BURYA NUBUNDI UMUGABO ARIGIRA..."

mahoro yanditse ku itariki ya: 22-12-2013  →  Musubize

Igikorwa cy Amateka ni DECRET MOrTEHAN ya 1926 yakuragaho abahutu bose m ubutegetsi. Mbere yaho habaga bitavanguye amoko, umutware w ingabo, w ubutaka, w umukenke. Abahutu bakuwe kubutegetsi n ababiligi bohejwe n’a ba missionaires kubera imhamvu
enye (4)
1. Rukara rwa Bishingwe w umuhutu yari yishe Père Lupias umuzungu.
2. Abahutu bari banze kuyoboka Mungu, bahitamo Nyabingi.
3.Aba missionnaires bari bakeneye amasambu bubakamo za Kliziya, yategekwaga ahanini n abahutu
4. Pédophilie. Abapadiri bikundiraga utwana twiza twudututsi. Babeshya ko abatutsi barusha ubwenge abahutu, ngo bahishire pédophilie.
Nyuma y imyaka 33, muri 1959, abatutsi nabo bavanwa kubutegetsi kugeza 1994. Nanone imyaka 33
Hose mubahutu nô mubatutsi habaye frustrations nô kuryana.

Sema Kweli

Sema Kweli yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Nyakubahwa wowe wanditse igitekerezo bwa mbere, gira amahoro muvandimwe. Nifuje kunganira igitekerezo cyawe ngira ngo nkwereke ko hari ibyo witiranya. n’ubwo mu gitabo ndi hafi gusohora ntakugezaho ibikubiyemo byose, ariko nibura fatako:
1.Abazungu sibo bazanye amagambo umuhutu n’umututsi, ariko nanone ntiyasobanuraga ubwoko nk’uko wowe ubyemeza(soma.Nyagahene, Histoire peuplement,....p.212,F.Nahimana,Rda, Un people avec une Histoire p.64n’abandi..).Ntibyari igitangaza kd ko mu muryango umwe usangamo abahutu, n’abatutsi(dufite ubuhamya uzasanga muri iki gitabo cg uzasome Imvaho yasohotse kuwa 2/7/2013 ikaba no 2718 aho nabisobanuye neza). Naho uwo muzungu uvuga ko yanditse amateka yacu,wasanga ari murumuna wa Hurel ari we wanditse bwa mbere ko abahutu ,n’abatutsi ari amoko atandukanye maze agashyiraho n’ibimenyetso bya buri bwoko mu 1924, nuko mu 1932 bene wabo bakabarura abanyarwanda mu moko bashingiye kuri ibyo bimenyetso. uwo niwa wundi we na bene wabo bagendeye ku ngengabitekerezo y’Abahamite berekana ko abanyarwanda badakomoka hamwe(ese nawe niko ubyemera?) kugirango babone uko bacamo abanyarwanda ibice babone uko ikiboko cye kirya abana b’u Rwanda yifashishije bake cyane nk’abakozi be.Ese iyo ngengabitekerezo y’abahamite urayizi? Reka nsoze nkubwira ko twese turi abanyarwanda(soma igitabo cya E. MWoroha:Les people et Rois d’Afrique des Lacs:Le Bdi et les royaumes voisins, Abidjan, 1977, p.28, Kagame, A.Un abrege de l’ethno- HIST. DU Rd, 1975, p.274). Reka bana ba mama ariwo murage twihera abana tuve mu macakubiri. Mugire amahoro.

Umushakashatsi ku mateka Nizeyimana Innocent PDG yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Ariko Muzehe RUGANO jya umenya gusaza utanduranije cyane.Ngo abazungu nibo bazanye urwango hagati y’UMUHUTU n’UMUTUTSI?

Reka mbaze abanyarwanda:

1. Noneho muri bangahe mumaze kwemera ko ABAHUTU n’ABATUTSI babayeho kandi bariho mu Rwanda, nyuma ya Politiki yari imaze iminsi ivuga ngo nta moko abaho muRwanda?

2. Ibi by’amako bigarutse bite muri iyi minsi tugezemo, ko bitangiye kuvugwa cyane?

Reka mbwire RUGANO:

1. Ntabwo abazungu aribo bazanye HUTU - TUTSI.

Soma inyandiko ’’ANTAGONISME HUTU - TUTSI’’ ya Mr Louis JASPERS wari Administrateur Belge, dore urugero:

 Administarteur JASPERS Yatumiye abantu muri fete ya Noheli,abwira uwari Sous -Chef we (UMUTUTSI) ngo amukorere list y’abatumirwa, noneho JASPERS agiye kureba list aburamo inshuti yitwaga Joseph, abajije Sous- Chef impamvu, amusubiza ngo ’’Nanze kumushyiramo kuko ari UMUHUTU, Madame wanjye ntiyakwemera kwicarana mu birori n’UMUHUTU!!!

Soma iyo nyandiko urasangamo byinshi, n’ukuntu Anastasae MAKUZA yagerageje kwereka uko ikibazo cya HUTU - TUTSI cyagendaga kizamuka, n’ABABILIGI bikagenda bibatera ubwoba.

Twirinde ikinyoma.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

ubugome bwatangiye kera pe

kerere yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

haaaaaa rugani abazungu nibo bigishije abatutsi guhekesha abahutu imizigo abazungu nibo bicaga abahutu umwami yatanze bakabamusegura ngo bamuherekeze
ab

semuhanuka yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Abazungu bikoreye umushinga wo kuyobora isi, kandi buri munsi bagenda bawukorera ubugirora ngingo, bijyanye na situation tugezemo. Rero natwe dukwiye kwiga uko twabigobotora nubwo bitoroshye.

mushumba yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

ariko mana we koko umwami-cyangwa abatutsi nibo bazanye ubwoko mu ndangamuntu, noneho abatutsi n’ababiligi bari mu gatebo kamwe? my God tabara abanyarwanda pe!

ngombwa yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka