Abafunzwe bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi bahuye n’akaga (Ubuhamya)

Kayiranga wavukiye muri Komini Kibirira ariko we n’umuryango we bakabuzwa amahwemo bagahungira muri Gisenyi kugera bageze ku mupaka wa Sudani, avuga ko ihohoterwa Abatutsi bakorewe ryatangiye kera.

Ibi yabigarutseho mu buhamya yatanze ku itotezwa ryakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi nyuma y’ibitero by’Inkotanyi byo kubohora u Rwanda mu 1990.

Kayiranga wafunzwe mu byitso muri Gisenyi
Kayiranga wafunzwe mu byitso muri Gisenyi

Kayiranga avuga ko nyuma yo kugera ku mupaka wa Sudani bagarutse mu Rwanda mu 1974 agasubira mu ishuri ariko bagahorana ubwoba batinya ko ibikorwa byo kwica Abatutsi byakongera bikaba.

Kayiranga avuga ko mu 1990 urugamba rwo kubohora u Rwanda rwabaye ari umukozi muri Hotel Merdien, ndetse muri Gisenyi byaje gukomera ubwo Inkotanyi zafunguraga gereza ya Ruhengeri tariki 23 Mutarama 1991.

Avuga ko abayobozi batangiye gahunda yo kugenzura Abatutsi bahura n’abandi babashinja ko bakora inama.

Avuga ko muri Mutarama 1991 yagambaniwe ngo afungwe ariko arabimenya, ashaka gutoroka, ndetse asezera ku mubyeyi we, ariko kubera ko iyo wahungaga umuryango wajyaga mu kaga, ahitamo kubireka.

Agira ati “Nasubiye kuri Merdien nanga ko umuryango wanjye ujya mu kaga, umubyeyi wanjye yarwaraga asima, nsanga ningenda bazamugirira nabi. Nagiye gutegereza kuri Merdien, hari tariki 28 Mutarama saa yine, mbona abantu baje kundeba bambwira ko bashaka kumbaza kuri burigade.”

Kayiranga avuga ko yabajije icyo bamurega bamubwira ko ari Inkotanyi kandi amaze iminsi akoresha inama, akaba agomba kubisobanura.

Avuga ko ubuzima bwo muri burigade bwari bubabaje cyane kuko mu ijoro bazanaga Abagogwe babakomerekeje.

Ati “Umunsi umwe ndibuka bazanye umuntu yakomeretse, mu ijoro arataka, babaza usakuza baramubona kubera uburibwe yari afite, baramusohora bavuga ko bagiye kumuvura, baramukubita, aho yakomeretse bahasuka amazi, mu masaha y’igicuku wa muntu yababwiye ko afite inyota asaba amazi, maze ahita apfa.”

Mu byumweru bibiri bagiye kubafungira muri gereza yari yegeranye n’ikigo cya gisirikare cyari ahubatse Ibiro bya Polisi by’Intara y’Iburengerazuba.

Muri gereza ya Gisenyi yari yanditseho 1937 ngo basanzemo abantu bafungiye ibyaha bitandukanye bababwiraga ko bashatse babica kuko nta kindi gihano bahabwa.

Ati “Gufungwa uzira kuba icyitso wabaga umerewe nabi cyane. Batubwiraga ko bazadufata bugwate kandi ko Inkotanyi nizifata Gisenyi bazatwica.”

Avuga ko bari 96 bashyirwa muri bus babajyana i Kigali, aho bari bategerejwe n’abantu benshi bafite inkoni.

Ati “Uko uvuye mu modoka bagukubita, hari umugabo bakubise umutsi uraturika amaraso arava, uretse ko yagize amahirwe akomeza kubaho.”

Muri gereza ya Kigali twasanze hari abandi benshi bafunzwe, kuko mu Rwanda hari hafunzwe Abatutsi 7200 bivugwa ko Inkotanyi nizifata Kigali bazabica.

Ati “Twagize amahirwe Abadiplomate batangira kuvuga ko hari abantu bafunzwe kandi nta byaha baregwa. Muri gereza ya Kigali twari turenze ibihumbi bitanu, ku buryo iyo washakaga guhindukira wasabaga abo mwegeranye guhindukirira rimwe kubera kwegerana.”

Akomeza avuga ko muri Werurwe 1991 abakozi ba Croix-Rouge batangiye kubabwira ko bihangana.

Ati “Batubwiraga ko twihangana kuko abadufunze bashobora kudusimbura muri gereza. Njye navuyemo mu kwezi kwa kane gutangiye.”

Kayiranga avuga ko Jenoside yari yarateguwe kera kuko bafunguwe bari barogoshwe umuntu bahuye agahita abamenya. Ikindi cyari kigoye ni uko kuva muri Perefegitura ujya mu yindi byasabaga uruhushya.

Kayiranga yagiriwe inama yo guhunga, ariko asabye icyangombwa gituma ava muri Kigali arakimwa.

Ati “Superefe Bikumbira namusabye icyemezo arakinyima, ambwira ko nguma muri Kigali, gusa naje gushaka ibyangombwa byo gutura mbona uruhushya njya i Butare nkomeza njya i Burundi.”

Kayiranga ari i Burundi hari umuntu wamuzaniye ubutumwa bw’umuntu bari bafunganywe witwa Tabaro Modeste amwandikira amubwira ati “uzi amahane yanjye, ubu nsigaye nambara ishapule, dutegereje gupfa, umunsi uwo ari wo wose dushobora gupfa.”

Kayiranga avuga ko ibyabaye mu Rwanda ntawabyungukiyemo kuko n’abakoze Jenoside bahuye n’ihungabana bitewe n’ibyo bakoze, ati “kuko iyo muhuye babura aho bareba.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, avuga ko ibintu by’amoko ntacyo bimaze kuko byagejeje u Rwanda ahantu habi, Abanyarwanda bakaba bagomba guharanira ko bitagaruka ukundi.

Perefegitura ya Gisenyi ni imwe mu zateguriwemo Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse itangirirwamo igerageza kuva mu 1991 ku Batutsi bari batuye ahitwa mu Bigogwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka