"Umushinga Umubano" usigiye u Rwanda n’u Bwongereza ipfundo ry’ubucuti

Perezida Paul Kagame yabwiye abakorerabushake bo mu Bwogereza bakoraga mu mushinga Umubano, ko usize umubano w’ibihugu byombi ukomeye.

Hon. Andrew Mitchell asanzwe ari inshuti y'u Rwanda, ni nawe watangije "Project Umubano"
Hon. Andrew Mitchell asanzwe ari inshuti y’u Rwanda, ni nawe watangije "Project Umubano"

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Kanama 2017, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 hashyizweho umubano wihariye hagati y’abaturage b’Abongereza bo mu ishyaka ry’Abakonserivateri n’Abanyarwanda wiswe “Project Umubano”.

Iri ryari naryo herezo ry’uyu mushinga waje ugamije gufasha u Rwanda kwiyubaka, hifashishijwe inararibonye z’abakorerabushake z’Abongereza, zafashaga abaturage mu mibereho myiza, mu bucuruzi no mu buvuzi.

Perezida Kagame yashimye uburyo u Bwongereza bwabaye hafi y’u Rwanda, kuva aho ruviriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bukarufasha kwiyubaka ku buryo bufatika.

Yagize ati “Inkunga twatewe n’u Bwongereza mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda ni nini cyane. Tugirana ubufatanye n’ibihugu byinshi ariko ubwo dufitanye n’u Bwongereza ni ubw’agaciro kanini kuri twe.

Dushyigikira ubufatanye n’ubucuti nk’ubwo twabonye mu ’Umubano Project’, kandi twizeyeko bizakomeza no mu bihe bikomeye.”

Yashimye uruhare rwa buri umwe mu bakorerabushake waje mu Rwanda, ndetse n’abateganya kuza mu Rwanda mu bundi buryo, abasezeranya ko icyo bifuriza u Rwanda kijyanye n’iterambere kizagerwaho kandi kikagerwaho mu buryo bubereye Abanyarwanda.

Hon. Andrew Mitchell watangije uyu mushinga, akaba aturuka mu ishyaka ry’Abakonserivateri, yavuze ko mu myaka 10 hakozwe ibikorwa bitandukanye ariko icy’ingenzi cyabashimishije ni uko uyu mushinga wamamaye mu nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza.

Yavuze ko bimwe mu bikorwa basize bakoze harimo kubaka ivuriro rifasha abaturage mu kwivuza rya Kinyinya Community Center, bagize uruhare mu gukusanya amafaranga y’ikibuga mpuzamahanga cya Criket kiri kubakwa mu Bugesera, bubaka n’ishuri ryitiriwe “Umubano School”.

Muri ibi birori aba bakorerabushake 80 biganjemo abadepite abanyeshuri n’abakozi bo mu ishyaka ry’Abakonserivateri, bagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bumwifuriza intsinzi buturutse kuri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May.

Ubu butumwa kandi bwanashimangiraga akamaro k’umubano w’abaturage b’u Rwanda n’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka