U Rwanda rwifatanije n’Abanya-isiraheli ku rupfu rwa Shimon Peres

U Rwanda rwifatanije n’Abanya-Isiraheli mu kababaro batewe n’urupfu rwa Shimon Peres wahoze ari Perezida wa Isiraheli akaza no guhabwa igihembo kitiriwe Nobel.

Shimon Peres.
Shimon Peres.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ati “U Rwanda rwifatanije n’igihugu cya Isiraheli umuryango ndetse n’inshuti za Shimon Peres muri iki gihe cy’urupfu rwe.”

Shimon Peres yapfuye kuri uyu wa gatatu tariki 28 Nzeli 2016 nyuma y’uko yari amaze iminsi agize ikibazo gikomeye cyo guturika imwe mu mitsi yo mu mutwe.

Peres wari ufite imyaka 93 yitabye Imana saa cyenda z’ijoro, nk’uko umukwe we Rafi Walden yabitangaje.

Perezida Kagame yabonye Shimon Peres bwa nyuma muri Nyakanga 2013.
Perezida Kagame yabonye Shimon Peres bwa nyuma muri Nyakanga 2013.

Abanya-Isiraheli bafataga Shimon Peres nk’umunyapoliti ukomeye, aho yabaye Minisitiri w’intebe inshuro ebyiri mbere y’uko aba Perezida wa Repubulika kuva mu 2007 kugeza mu 2014.

Mu 1994 Shimon Peres yahawe igihembo kitiriwe Nobel na Minisitiri w’Intebe wa Israel Yitzhak Rabin na Yasser Arafat wo muri Palesitina, kubera uruhare rwabo mu mishyikirano yabereye i Oslo –Norvege, yari igamije ubwigenge bw’igihugu cya Palesitina.

Perezida Kagame yabonye Shimon Peres bwa nyuma muri Nyakanga 2013, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi itanu muri iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

PAZ EN TIERRA SANTA

HINDURWA Emmanuel PAZ yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka