U Bwongereza bwavuye mu muryango w’ibihugu by’u Burayi

Abaturage b’u Bwongereza batoye ko igihugu cyabo kiva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), nyuma y’amatora ya kamarampaka.

Kuri uyu wa kane tariki 23 Kamena 2016, Abongereza basaga miliyoni 46 bari bazindukiye mu matora ya kamara mpaka yo kwemeza niba igihugu cyabo kiguma cyangwa kikava mu muryango w’ibihugu by’uburayi (European Union.

Gusa uko amanita yagiye atangazwa mu bice bitandukanye by’icyo gihugu yagaragaje ko Ubwongereza bwamaze gutora kuvamo.

Muri iki gitondo cyo kuwa gatanu BBC yatangaje ko imijyi 302 kuri 382 ari yo yatoye ukuva k’u Bwongereza muri UE.

Saa kumi n’imwe za mu gitondo zo Bwongereza, mu Rwanda zari saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo amanota y’amanota yagaragajwe aho abatoye Brexit yari 72% naho abatyitoye yari 52%.

Ukuvamo k’u Bwongereza mu muryango w’ibihugu by’uburayi biteye abantu benshi kwibaza ikigiye gukurikira.

Hari abari kwibaza niba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron, azaguma kuri iyo mwanya numya y’aya matora kuko we kuva mu ntangiro yayo yagaragaje ko ashyigikiye ko u Bwongereza buguma muri UE.
Hari bazwa kandi nimba uku kuvamo kwiswe “Brexit” kuzatera impinduka nziza cyangwa mbi kuri EU.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikigaragara cyo nuko ibihugu byinshi bya AFRICA BIGIYE GUHURA NI KIBAZO CYO KUBURA ZIMWE MUNKUNGA BYAVANAGA MURI EU KUBERA KO UBWONGEREZA BWARI BUFITEMO CONTRIBUTION IKOMEYE. KANDI ARIKO MURUNDI RUHANDE UBWONGEREZA BUZAHOMBA ZIMWE MUMBARAGA BWAKURAGA MURI AFRICA

ndikumana jean bosco yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

mubyukiri icyemezo cy’ ubwangereza ntabwa gishimishije habe namba.
murikigihe ibihugu birikwishyirahamwe.
none iki cyo kirikwigira nya mwigendaho!
mureke tubitege amaso.

amani yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka