Perezida Kagame yitabiriye inama ya 54 yiga ku mutekano w’isi ibera mu Budage

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu Mujyi wa Munich mu Budage, aho yagiye kwitabira inama ya 54 yiga ku mutekano, izwi nka ‘Munich Security Conference’.

Perezida Kagame arageza Ijambo ku bitabiriye Inama ya 54 yiga ku mutekano ku isi
Perezida Kagame arageza Ijambo ku bitabiriye Inama ya 54 yiga ku mutekano ku isi

Iyi nama yo ku rwego rw’isi ihuriyemo abakuru b’ibihugu n’abayobozi babarirwa muri 500, aho bungurana ibitekerezo ku mutekano mpuzamahanga.

Mu myaka isaga kimwe cya kabiri cy’ikinyejana inama ya Munich Security Conference (MSC) itangiye, imaze kuba ihuriro mpuzamahanga ry’abayobozi b’inararibonye mu gukemura ibibazo by’umutekano w’isi.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame arageza ijambo ku bandi bakuru b’ibihugu, mbere yo gutangira ibiganiro ku bufatanye mu kurinda ubusugire bw’ibihugu hagati y’ingabo za OTAN n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi.

Paul Kagame, unayoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, azanagira uruhare mu biganiro nyunguranabitekerezo bizaba ejo ku wa gatandatu, ku ngamba zo kugarura umutekano mu gace ka Sahel.

Abateguye inama, baratangaza ko igiye kwibanda ku bibazo byugarije umutekano w’isi by’umwihariko ibyifashisha ikoranabuhanga rya internet, uko umubano wa politike wifashe hagati y’ibihugu no kurengera uburenganzira bwa muntu aho buva bukagera.

Usibye abahagarariye za guverinoma, imiryango itari iya leta ifite ijambo mu rwego rw’isi Transparency International, Bill and Melinda Gates Foundation, na Robert Bosch Stif-tung nayo iraharagarariwe muri iyo nama.

Mu bayobozi bitabiriye iyi nama, harimo abakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abahagaririye imiryango mpuzamahanga, itangazamakuru, abayobozi, abarimu n’abakozi muri za kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twishimiyeko umuyobozi wacu yitabiriye inama kuko hagiye kuba impinduka kubireba neza iyubahirizwa bw’uburenganzira bw’ikiremwa muntu turishimye

Aaron dushimiyimana yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Isi yabuze UMUTEKANO kuva Adam na Eva banga kumvira imana,hashize imyaka 6000.Umuhungu wabo witwaga Gahini,yishe murumuna we,Abel.Guhera ubwo,hakurikiyeho intambara kugeza uyu munsi.Abantu bashyizeho United Nations muli 1945 kugirango izane "amahoro" ku isi,ariko byaranze.Aho kubona amahoro,isi yagize intambara 2 z’isi (World Wars).
Ubu tuvugana,ibihugu 9 bifite Atomic Bombs zirenga 17000 (USA,Russia,China,UK,France,India,Pakistan,Israel na North Korea).Isaha n’isaha,bashobora kuzikoresha isi yose igashira mu minota mike cyane.Imana yonyine niyo izazana UMUTEKANO kuko abantu byabananiye.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,Yesu abe ariwe uhabwa gutegeka isi yose.Bisome muli Ibyahishuwe 11:15.Uwo niwo muti wonyine w’umutekano ku isi.

karake yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka