Imibereho y’Abanyafurika ntikwiye gushingira ku buyobozi bwa Amerika – Perezida Kagame

Perezida Kagame asanga Afurika na Amerika bikwiye gukorana mu bwubahane kugira ngo bigere ku ntego imwe, aho kugira ngo Abanyafurika bahore bumva ko ubukire bwabo, bugomba gushingira ku buyobozi bwa Amerika.

Perezida Kagame muri iyi nama ya Atlantic council yavuze ko Amerika na Afurika bikwiye kubana mu bwubahane
Perezida Kagame muri iyi nama ya Atlantic council yavuze ko Amerika na Afurika bikwiye kubana mu bwubahane

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Werurwe 2017 mu nama yahuriyemo n’abagize itsinda rya Atlantic Council rifite icyicaro i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri huriro rihuza abakuru b’ibihugu, ab’ingabo n’abandi bayobozi baturuka mu bihugu bitandukanye, ryashinzwe mu 1961 rigamije gushakira ibisubizo ibibazo byugarije ubukungu ndetse n’impinduka za politike ku isi, mu kinyejana cya 21.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika irimo gutera imbere, nubwo bimwe mu bihugu n’uturere bifite umuvuduko udahagije mu iterambere ugereranyije n’ibindi.
Yabwiye abari muri iyi nama ko uyu mugabane uri kugana mu iterambere rishingiye ku baturage bawo, ku ikoranabuhanga ndetse n’iterambere ry’Imijyi yawo.

Iyi nama yitabiriwe n'Abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi
Iyi nama yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi

Yavuze kandi ko umubano hagati ya Afurika na Leta zunze ubumwe za Amerika ukwiye gushingira ku bwubahane no gusangira intego, Abanyafurika bagacika ku muco wo kumva ko bazabeshwaho no kugirirwa impuhwe n’ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Muri Afurika dukeneye gucika ku mitekerereze yo gutega imibereho ku buyobozi bugiyeho, ahubwo tukagira imyumvire y’uko Afurika na Leta zunze ubumwe za Amerika bishobora gukorana kandi bose bakabigiramo inyungu.”

Yongeyeho ko iyi nama ari amahirwe yo kugena umubano ukwiye kuba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa, hashingiwe ku mahitamo n’intego za Afurika.

Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa OCP Group, Mostafa Terra, Umuyobozi wa Rwanda Desk, Christopher Spangler, Umunyamabanga wa Leta muri USA, Amb. Jendayi Frazer n’abandi.

Ihuriro Atlantic Council rifite icyicaro i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ihuriro Atlantic Council rifite icyicaro i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka