Canada yatangiye kotswa igitutu ngo ihane abapfobya n’abahakana Jenoside

Abanyarwanda baba muri Canada bandikiye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Justin Trudeau bamusaba ko guverinoma ye yahindura uko ifata Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w'Intebe wa Canada Justin Trudeau
Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau

Canada ifite abasirikare bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bayobowe na General Romeo Dallaire, bamwe binabaviramo ihahamuka.

Ku rundi ruhande muri iki gihugu hihishe abenshi mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bakaba bakidegembya.

Canada kandi ishinjwa kuba igikoresha amoko ku Banyarwanda bari muri iki gihugu, aho isaba abasura iki gihugu kuzuza impapuro zigaragaraho amoko ya “Hutu” cyangwa “Tutsi”.

Mu 2008, imibanire y’ibihugu byombi yajemo agatotsi kubera gukoresha amoko ku Banyarwanda. Canada yaretse kubikoresha ariko ngo igumishamo byinshi mu bibazo n’ubundi biganisha ku moko.

Abanyarwanda baracyashinja inzego za Canada zishinzwe abinjira n’abasohoka gutinza gutanga viza cyangwa kuzibima ku bushake.

Agace gato k'ibarurwa umuryango w'Abanyarwanda baba muri Canada bandikiye Minisitiri w'Intebe n'Inteko ishinga amategeko
Agace gato k’ibarurwa umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada bandikiye Minisitiri w’Intebe n’Inteko ishinga amategeko

Ibyo ni bimwe mu byatumye Abanyarwanda baba muri iki gihugu batangira ibikorwa byo kugisaba guhindura iyo myitwarire bemeza ko idahwitse.

Ku ibaruwa yanditswe tariki 8 Gashyantare 2018, Abanyarwanda baba muri Canada bagaragaje ko bifuza ko iki gihugu cyakubahiriza amahame ya UN yo kwemeza imvugo ya “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”

Joachim Mutezintare uyobora Abanyarwanda baba muri Canada, yagize ati “Twizera ko ibikorwa twatangiye bizafasha mu kurwanya abahakana Jenoside n’abadafite umuco wo kuyihana kuko nabyo ubwabyo ari ibyaha bya Jenoside.”

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada wifuza kandi ko Minisitiri Trudeau yashyira itegeko mu nteko ishinga amategeko rihana umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside.

Itangazo rikomeza rigira riti “Itegeko (rigiyeho) rizakumira abahakana Jenoside kandi bifashe Canada kutaba ubuhungiro ku bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bose. Ibi kandi bizaba ari ukugaragaza ubufatanye kuri Canada ku barokotse Jenoside bahahungiye.”

Uretse ingendo Senateri Dallaire asanzwe akorera mu Rwanda, nta bandi bayobozi bakuru ba Canada baherutse mu Rwanda.

Uhaheruka ni Guverineri mukuru wa Canada Michaelle Jean waje i Kigali mu 2010, aje kuganira na Perezida Kagame uko ikibazo cyagaragaraga mu itangwa rya viza byakemurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

"Abarokotse genoside bahungiye muri Canada?" Nyabuneka nimuvuge buhoro badasubira mu madosiye yanyu bibaza uburyo babahaye ubuhungiro kandi genoside yarahagaritswe. Naho ubundi ibyo musaba ndabona harimo ibimeze nk’ubwana. Ngo nta muyobozi uherutse gusura u Rwanda? Ngo batinda gutanga visa? Si igihugu cyabo se? Nibo bafite uko bagena uko bakinjiramo. Ibyo by’amoko ngo babaza ugiye kujyayo njye ntabyo nabonye yewe nta n’ibisa nabyo nabonye.

Ibuka yanditse ku itariki ya: 15-02-2018  →  Musubize

Ntaho abacitse kwicmu babujijwe kujya aho muzajya hose muzahabasanga wibaza ibyo bahunze ahubwo nawe sabako bafatwa! !!!

gakuba yanditse ku itariki ya: 14-02-2018  →  Musubize

iri jambo ubufatanye bwabacitse kwicumu ngo bahungiye muri Canada , ahubwo nabaza icyo abacitse kwicumu bagihunga,????kuki mushaka kwigira ibitangaza aho muri hose ariko?? ndi Trudeau nabasubiza ko ntumva nimpamvu mukiri muri canada

karasira yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka