Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Paul Kagame ari muri Canada aho yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7), ariko yanatumiwemo n’abandi bayobozi b’ibihugu batandukanye.

Perezida Kagame akigera mu Mujyi wa Québec
Perezida Kagame akigera mu Mujyi wa Québec

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 44, ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu biteye imbere kurusha ibindi birimo.

Ibyo bihugu birindwi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo bashakire hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.

Nk’uko bisanzwe kandi, igihugu cyakiriye iyi nama gitumira abayobozi batandukanye b’ibihugu bitari muri G7 mu ihuriro rusange, aho bigira hamwe bimwe mu bibazo rusange abatuye Isi bagihura nabyo.

Uyu mwaka, iri huriro riribanda ku kubaka ubuzima buzira umuze n’iterambere mu miryango, no kubungabunga inyanja n’inkombe zazo.

Ibihugu byatumiwe muri iri huriro rusange birimo u Rwanda nk’igihugu kiyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Afurika y’Epfo, Kenya, Senegal, Seychelles, Haiti, Jamaica, Argentina, Vietnam, Bangladesh na Norvege.

Abakuru b’imiryango mpuzamahanga nka Loni, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’Isi ndetse n’Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD) nabo bari mu batumiwe.

Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame arakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Quebec Philippe Couillard, anitabire isangira ryateguwe na Guverineri Jenerali wa Canada Julie Payette.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashimira HE wacyu nakomerezaho abanyarwanda turamukunda cyane tumuri inyuma.

Mahirwe Innocent yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

none ubuyapani bucyize kurusha ubwongereza! cyangwa ubutariyani?

Richard yanditse ku itariki ya: 16-06-2018  →  Musubize

turashima cyane ko amahanga akomeje kugirira ikizere igihugu cyacu ni intambwe idashyikirwa dukwiriye kwishimira nk’abanyarwanda.twifurije nyakubahwa perezida wacu Ku ntambwe ye ndashyikirwa akomeje gutera mu ruhando mpuzamahanga.bazagire inama nziza kandi izagirira abatuye isi akamaro.

Nshimyabarezi Jean Claude yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka