Abanyarwanda n’Abayahudi bahujwe n’amateka y’ibyababayeho - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye umuryango w’Abayahudi ko amateka ya Jenoside Isiraheri n’u Rwanda byanyuzemo, yatumye habaho ipfundo ry’ubucuti ridasanzwe.

Perezida Kagame yashimiwe nk'inshuti ya Israel n'uruhare rwe mu guharanira ko amateka ya Jenoside atasibangana
Perezida Kagame yashimiwe nk’inshuti ya Israel n’uruhare rwe mu guharanira ko amateka ya Jenoside atasibangana

Yabitangaje mu mugoroba wahariwe gushimira Abayahudi bagize uruhare mu guharanira indangagaciro z’Abayahudi. Umuhango Perezida Kagame yanashimiwemo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017.

Yagize ati “Ku muturage w’Umunyarwanda, kugirana ubucuti n’Abayahudi ni ibintu byikoze. Dusangiye ibyatubayeho bidufasha kumva neza icyo ubutabera no gukorera mu kuri bisobanuye.

(…) nta rwitwazo na rumwe umuntu yagaragaza ngo agire urwango nubwo yaba ababaye ate. Bishobora kutatworohera ariko ni inshingano zacu kurukumira mu bihuza abantu byose.”

Perezida Kagame yavuze ko nta rwitwazo rwo kugira umuntu wanga.
Perezida Kagame yavuze ko nta rwitwazo rwo kugira umuntu wanga.

Perezida Kagame yasobanuraga ko urwango rwagirirwaga bamwe ari rwo rwabyaye Jenoside yorewe Abatutsi n’indi yakorewe Abayahudi, zifatwa nka zimwe muri Jenoside mbi ku isi.

Muri uyu muhango Perezida Kagame yahawe ishimwe nk’umwe mu ncuti kandi zaharaniye indangagaciro z’Abayahudi.

Hari benshi baba bifuza guhura na Perezida Kagame.
Hari benshi baba bifuza guhura na Perezida Kagame.

Ni umuhango kandi wahaye agaciro Elie Wiesel, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside y’Abayahudi akaza guharanira uburenganzira bwa muntu n’uko Jenoside yakorewe Abayahudi itakwibagirana. Yapfuye umwaka ushize ageze mu zabukuru.

Iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya gatanu, gitegurwa n’umuryango witwa World Values Network uharanira uburenganzira bw’Abayahudi no guteza imbere ariko bakanarengera Leta ya Isiraheli.

Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya gatanu.
Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya gatanu.

Muri Werurwe 2017, Perezida Kagame yabaye umuperezida w’igihugu cyo muri Africa wa mbere ku isi utumiwe kugira icyo avuga mu nama ya AIPAC, inama itsura umubano w’Amerika na Isiraheli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,dufite aho duhuriye n’Abayahudi kubera Genocide.Ariko nubwo abantu benshi bavuga ngo ISRAEL ni ubwoko bw’imana,ntabwo aribyo.
Kera cyane muli Antiquity,ISRAEL koko yigeze kuba UBWOKO bw’imana,kubera ko bayumviraga.Ariko kubera ko nyuma banze kwemera ko YESU ari umwana w’imana,ndetse bakamwica,imana yabakuyeho amaboko.Kugeza n’ubu,ntabwo ISRAEL yemera ko YESU ari MESIYA.Baracyategereje MESIYA wundi utari YESU.Niyo mpamvu imana yabakuyeho amaboko.Mbere yuko YESU asubira mu ijuru,yasize ababwiye ko imana yabakuyeho amaboko kuko banze kumwemera ko yatumwe n’imana nkuko tubisoma muli Matayo 23:37-40.Ndetse na PAWULO yanditse ko imana itemera ABAYAHUDI kubera iyo mpamvu (Ibyakozwe 13:46).BIBLE ivuga ko abantu bose batemera YESU ko ari MESIYA,imana ibanga kandi ko batazabona ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16).Ibyo abantu bavuga ngo ISRAEL ni ubwoko bw’imana,ntabwo aribyo.Abenshi bitwaza ko ngo ISRAEL irwana ikanesha ABARABU.Ubu se ko PUTIN yatsinze Ukrain ikabambura CRIMEA,bivuga ko Russia ari ubwoko bw’imana?Mumenye ko imana yanga abantu bose barwana kandi ko abarwana bose izabica ku munsi w’imperuka (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Ntabwo ISRAEL ikili ubwoko bw’imana nka kera.Imana yemera gusa ABAKRISTU nyakuri,kandi ISRAEL,kimwe n’Abahinde,Abashinwa,etc...ntabwo ari Abakristu.

KARAMAGA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka