Yashyize amaguru mu rubura kugeza aciwe ashaka amafaranga y’ubwishingizi

Muri Taiwan, Urwego rushinzwe kugenza ibyaha (Taiwan’s Criminal Investigation Bureau), rwashinje umunyeshuri wa Kaminuza wiswe Chang, kuba yaragambanye n’inshuti ye biganye mu mashuri yisumbuye wiswe Liao, bagacura umugambi uteye ubwoba bashaka kubona mu buryo bw’uburiganya amafaranga atangwa n’ibigo by’ubwishingizi.

Inyandiko zashyikirijwe ubushinjacyaha, zigaragaza ko muri Mutarama 2023, Chang yasinye amasezerano ajyanye n’ubwishingizi muri sosiyete eshanu z’ubwishingizi bw’ibijyanye n’ubumuga, gukomereka, ubuzima n’ingendo (travel safety).

Ku itariki 26 Mutarama 2023, mu masaha y’ijoro, abo basore bombi Chang na Liao ngo bafashe za moto banyura ahitwa Taipei, kugira ngo bigaragare ko umwe muri bo yagize ikibazo cyo kugagara bitewe n’ikirere gikonje. Ariko mu by’ukuri kugagara amaguru byaje ari ibyo yiteye yifashishije indobo yuzuye urubura rubikika, rugurishwa no mu maduka.

Chang na Liao bari bafite icyizere cyo kuzahabwa amafaranga y’indishyi atangwa na sosiyete z’ubwishingizi, agera kuri Miliyoni 41 z’Amafaranga ya Taiwan ‘TWD’ (ni ukuvuga Miliyoni 1.29 y’Amadolari), ariko kugira ngo bayabone, byasabye ko umwe muri bo yagombaga gufata icyemezo gikomeye.

Nyuma yo kunoza umugambi wabo, Chang yemeye kuba ari we uheba amaguru ye agacika, ariko akaba ari we uzatwara menshi mu yazatangwa na sosiyete z’ubwishingizi, kuko yagombaga gutwara Miliyoni 25 muri izo 41. Yatumbitse amaguru mu ndobo yuzuye urubura mu gihe cy’amasaha 10, maze anemera ko Liao amuzirika ku ntebe, kugira ngo ashobore kwihanganira ububabare bukomeye.

Ku itariki 28 Mutarama 2023, Chang yagiye kwa muganga ariko kuko abaganga ntacyo bari bagishoboye gukora ngo baramire amaguru ye, byaje kurangira amaguru ye yombi aciriwe munsi y’amavi.

Akiva mu bitaro yahise atangira gukurikirana iby’ubwishingizi ndetse imwe muri za sosiyete z’ubwishingizi yari afitanye amasezerano nazo, imuha 230,000 z’Ama-TWD ($7240), ariko izindi sosiyete ziyemeza kubanza gukora iperereza.

Umubare udasanzwe wa sosiyete z’ubwishingizi yakoranye na zo mu gihe gito, n’uburyo yangiritsemo amaguru, byose byafashwe nk’ibiteye impungenge, ndetse sosiyete zimwe zibimenyesha ubuyobozi bwo muri ako gace. Nyuma mu iperereza ryakurikiyeho, abashinjacyaha bagaragaje ko ibikomere bya Chang nta bimenyetso byasize, yaba mu masogisi cyangwa mu nkweto.

Ikinyamakuru Odditycentral cyatangaje ko basubije inyuma mu iteganyagihe, nabwo basanga uko ikirere cyari kimeze ku itariki 26 z’Ukwezi kwa Mutarama 2023, mu ijoro bivugwa ko Chang yagize impanuka y’urubura rwamugagaje amaguru, igipimo cy’ubushyuhe cyari hagati ya 6-17 ‘degrees Celsius’, ku buryo nta bukonje bwari buhari cyane bwateza iyo mpanuka ivugwa.

Mu gihe aho basore babiri babaga harimo hasakwa, ngo ubuyobozi bwahasanze inyandiko z’ubwishingizi, raporo zo kwa muganga ndetse n’indobo yuzuyemo urubura rubikika.

Abashinjacyaha bavuze ko byatewe n’ibibazo by’amafaranga umwe muri abo basore yari afite, birangira yinjije mugenzi we muri uwo mugambi wo gushaka amafaranga mu buryo butari bwo.

Tariki 14 Werurwe 2024, ni bwo abo bombi baciriwe urubanza, bahamwa n’icyaha cy’uburiganya, ariko kuri Liao hiyongereyeho n’icyaha cyo gutera inshuti ye ibikomere byo ku mubiri bikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kubera gushaka ubukire,abantu millions nyinshi bakora amanyanga.Ndetse hari n’abica abantu kugirango bakire.Urugero ni babandi bica ba Nyamweru bakabakuraho ibice by’umubiri.Bakibagirwa ko niyo wakira,bitakubuza Kurwara,Gusaza ndetse no Gupfa.Niyo mpamvu imana yaturemye,idusaba "gushaka mbere na mbere ubwami bwayo",aho kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo bonyine izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.
Dushake imana cyane,tubifatanye n’akazi gasanzwe.

kirenga yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Ongeraho babandi bagurisha IMPYIKO zabo kugirango bakire,cyangwa se kubera ubukene.Hali n’abagurisha Impyiko kugirango bagure Telefone zigezweho.Byose biba ari ukutubaha ubuzima imana yaduhaye.Ni kimwe n’abandi bagurisha imibiri yabo mu busambanyi.Kandi ni millions nyinshi cyane zibikora.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba mu bwami bwayo nkuko ijambo ryayo rivuga.

masabo yanditse ku itariki ya: 22-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka