Yafashwe yibye ifarasi agerageza kujya kuyihisha muri etaje

Muri Poland, umusore w’imyaka 19 yibye ifarasi afatwa arimo ayuriza muri etaje ya gatatu y’inyubako ituwemo n’abantu, kugira ngo ajye kuyihishayo.

Yafashwe yibye ifarasi agerageza kujya kuyihisha muri etaje
Yafashwe yibye ifarasi agerageza kujya kuyihisha muri etaje

Mu gihe Polisi yo mu Mujyi wa Wejherowo, yari ihamagawe n’abaturage bayitabaza kubera uwo musore wari urimo agerageza kujyana ifarasi muri etaje, kandi mu nzu ituyemo n’abantu. Polisi yabanje gukeka ko ari umuntu urimo ushaka gukinisha abantu, ibyo bakunze kwita ‘prank’, gusa ikumva utabaza kuri telefoni ntaseka, ahubwo afite impungenge.

Abaturage bakomezaga gusakuza babwira Polisi ko hari umuntu wazanye ifarasi nkuru, akaba arimo kugerageza kuyizamura muri etaje ayinyujije muri ‘escaliers’, bityo ko bashaka ko Polisi itabara.

Nubwo Polisi yabanje kutabyumva neza, ariko yohereje itsinda ry’abapolisi gukurikirana icyo kibazo, nyuma batungurwa no gusanga koko ibyo abaturage bavugaga byari byo koko. Polisi yahageze isanga hari uwo musore urimo ushaka kujyana ifarasi ikuze muri etaje mu nzu batuyemo, arimo atongana n’abaturanyi be barimo bagerageza kumubuza gukomeza kuyuriza.

Anetta Potrykus, umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Wejherowo, yabwiye itangazamakuru ry’aho muri Poland ko, ‘Polisi yasanze uwo musore arimo azamura ifarasi mu nzu ya etaje ituwemo n’imiryango myinshi’.

Odditycentral yatangaje ko Polisi yaje kumenya ko uwo musore utaravuzwe izina, yashakaga kujyana iyo farasi yari yibye kuyihisha mu nzu ye yabagamo y’ibyumba bibiri, kugira ngo nihagira uza kuyishakisha atayibona, ariko yiyibagije ko nubwo yari kuramuka ashoboye kuyinjiza mu nzu ye, bitari gushoboka ko abana na yo mu nzu yo hejuru muri etaje ituyemo abandi bantu.

Polisi yatangaje ko agaciro k’iyo farasi, ugereranyije, kabarirwaga mu mu 15,000 by’Amazloti yo muri Poland, (ni ukuvuga Amadolari 3,800).

Iyo farasi yahise isubizwa nyirayo, kuko yari yamaze kumenyesha inzego z’umutekano ko yibwe, imugeraho ari nzima nta kibazo ifite.

Uwo musore w’imyaka 19, akurikiranyweho icyaha cy’ubujura bw’ifarasi no gushaka kuyihisha mu nzu ye yo hejuru yabagamo, nahamwa n’icyo cyaha azahanishwa gufungwa imyaka itanu muri gereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka