UN yatangaje ko abimukira 186,000 bageze i Burayi muri 2023

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ryatangaje ko abimukira hafi 186,000 ari bo bageze mu Burayi mu mwaka wa 2023 banyuze mu Nyanja ya Mediterane, mu gihe abandi bagera ku 6,618 bo bapfuye abandi bakaburirwa irengero bari mu Nyanja, bashaka kwambuka ngo bageze muri Espagne muri uwo mwaka wa 2023.

Urubyiruko rwinshi ruturuka muri bimwe mu bihugu by’Afurika, rufite inyota yo kujya gushaka ubuzima bwiza mu Burayi, rukunze kugerageza kunyura mu nzira zitemewe, harimo no kunyura mu mazi kugira ngo rushobore kugerayo.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abimukira muri Espagne, ryatangaje ko mu 2023 abimukira basaga 60,000 baguye mu Nyanja bashaka kwinjira muri Espagne. Uduce twa Geuta na Melilla muri Espagne tuzengurutswe na Afurika y’Uburengerazuba, nitwo twakiriye abimukira benshi baturuka muri Afurika y’Iburengerazuba.

Raporo yasohowe n’uwo muryango wo muri Espagne, nk’uko byatangajwe na Mwananchi, igira iti “Uwo mubare w’abaguye mu mazi mu mwaka wa 2023, ukubye gatatu uw’abapfuye baguye muri iyo nzira bakamenyekana mu 2022, kuko abapfuye muri uwo mwaka ari 2,390”.

Nubwo ubwiyongere bw’abimukira banyura mu nyanja bashaka kujya muri Espagne ari ikibazo gihangayikishije, UNHCR yatangaje ko abimukira bageze mu Burayi mu mwaka wa 2023, ari 186,000.

UNHCR yemeza ko umubare w’abimukira bageze mu gihugu cy’u Butaliyani gusa, mu mwaka 2023 ugera ku 130,000.

Ibyo bivuze ko umubare w’abimukira bajya mu Butaliyani wazamutseho 83%, ugereranyije n’abinjiye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka