Umuyobozi w’itsinda rya Morgan Heritage yitabye Imana

Peter Anthony Morgan wari umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Morgan Heritage yitabye Imana, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024.

Amakuru y’urupfu rwa Morgan yamenyekanye binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’abo mu muryango we, bavuga ko yitabye Imana aho bagiraga bati: “Tubabajwe no kubura umugabo, umubyeyi, umwana, umuvandimwe akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Morgan heritage, Peter Anthony Morgan witabye Imana”.

Ibi byatumye abantu batandukanye bamenye iby’urupfu rw’uyu muyobozi, Peter Anthony Morgan, bavuga ko yaba yarishwe n’itabi n’ibiyobyabwenge ibikunze kuvugwa kenshi iyo umurasta yapfuye.

Abagize uyu muryango bahise basaba ababivuga ko bakwiye kubaha ibihe bikomeye bari kunyuramo byo kubura uwabo, aho kubashinyagurira.

Bunzemo bati: “Umuryango wacu ubashimiye isengesho, urukundo no kutwitaho mukomeje kutugaragariza, ndetse tukabashimira inkunga y’isengesho mukomeje kudukorera, ariko kandi turabasaba ko mwakubaha ubuzima bwacu bwite muri ibi bihe bikomeye turimo kunyuramo”.

Mu mwaka wa 1994, ni bwo itsinda ry’abavandimwe ryitwa Morgan Heritage, ryashinzwe 1994, bakaba bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan.

Iri tsinda ryigeze kuza gutaramira i Kigali mu mwaka wa 2017 mu gitaramo cyabereye muri Golden Tulip Hotel.

Ni igitaramo bahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Diamond, Vanessa Mdee na Chege, Dj Pius, Charly & Nina ndetse na Nyakwigendera Yvan Buravan.

Uyu muhanzi yitabye Imana nyuma y’imyaka ibiri Bishop Denroy Morgan ufite abana batanu bagize itsinda rya Morgan Heritage nawe yitabye Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo yali azwi cyane ku isi.Ababaje abantu benshi.Niyigendere. Ejo nitwe dutahiwe.Ariko tujye twizera tudashidikanya ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yabyerekanye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Concile de Latran ibiha umugisha mu mwaka wa 1513.Nyamara Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

rukera yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka