Umuryango wa G5 Sahel washeshwe

Umuryango wa G5 Sahel ugizwe n’ibihugu bitanu birimo Mali, Burkina Faso, Mauritania, Niger ndetse na Tchad, washinzwe mu 2014 mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga zo guhangana n’ibyihebe n’iterabwoba byibasiye ibyo bihugu guhera mu myaka hafi 20 ishize, washeshwe nyuma y’uko bigaragaye ko ntacyo ukimaze, nyuma y’uko bitatu muri ibyo bihugu bitanu ari byo Mali, Niger na Burkina Faso biwuvuyemo.

Umuryango wa G5 Sahel washeshwe
Umuryango wa G5 Sahel washeshwe

Ibyo bihugu bitatu, Mali, Burkina Faso na Niger, biyobowe n’ubutegetsi bw’igisirikare nyuma yo gukora ‘Coup d’Etat’, ndetse byafatiwe ibihano byo mu rwego rw’ubukungu na Politiki mpuzamahanga, bihitamo gukorana hagati yabyo.

Umuryango wa G5 Sahel waterwaga inkunga, ukanafashwa n’ingabo zo mu bihugu by’u Burayi, binyuze muri UN. U Bufaransa nk’igihugu cyahoze gikoloniza ibyo bihugu, cyatanze imodoka, ibikoresho ndetse n’amahugurwa binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Barkhane’, ndetse bwohereza abasirikare babwo bagera ku 5,100 muri ibyo bihugu.

Gusa nyuma y’uko hagiyeho ubutegetsi bw’igisirikare muri ibyo bihugu, u Bufaransa bwatangiye kuvanayo ingabo zabwo gahoro gahoro.

Inkuru dukesha ‘Les Echos’, ivuga ko amasezerano ahuza uwo muryango wa ‘G5 Sahel’ n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU/UE) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye UN, yarangiye muri Kamena 2023, ariko ntiyigeze yongerwa.

Nyuma y’uko Mauritania na Tchad bibonye ko ibihugu byari bihuriye muri uwo muryango wa G5 Sahel bigiye biwuvamo, uhereye kuri Mali yavuyemo mbere, ndetse igatangira no gucana umubano n’ibihugu byo mu Burayi, gahoro gahoro hagati y’umwaka ushize wa 2022 na Mata 2023.

Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye ibyo bihugu bitatu muri bitanu byari bigize G5 Sahel, byatangiye kwerekeza amaso ku mikoranire n’u Burusiya, by’umwihariko bigakorana n’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya wa Wagner, ukabafasha muri ibyo bikorwa byo guhangana n’ibyihebe ndetse n’imitwe y’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka