Umuhungu wa Perezida Biden akurikiranyweho gukwepa imisoro

Hunter Biden, umuhungu wa Perezida wa Amerika, Joe Biden, akurikiranywe n’Ubutabera bw’aho muri Amerika, akekwaho gukwepa imisoro abinyujije mu nzira zitandukanye.

Hunter Biden akurikiranyweho gukwepa imisoro
Hunter Biden akurikiranyweho gukwepa imisoro

Akekwaho kuba yarakoresheje amayeri amufasha gukwepa imisoro ibarirwa muri Miliyoni 1.4 y’Amadolari ya Amerika hagati y’umwaka wa 2016 na 2019.

Hunter Biden avugwaho kuba akoresha za Miliyoni z’Amadolari y’Amerika mu buzima buhenze abamo, akoresha ibiyobyabwenge, agura imodoka n’imyambaro bihenze cyane.

Ibyo byaha akurikiranyweho byiyongera ku bindi byo kuba atunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bishobora kuzamuviramo imanza ebyiri umwaka utaha nk’uko bitangazwa na ‘Les Echos’.

Aba-Republicans, bakoresha ibyo birego umuhungu wa Joe Biden aba akurikiranyweho mu butabera, bakanenga ubutegetsi bwe, bamushinja kuba hari ruswa mu muryango we.

Minisiteri y’Ubutebera y’Amerika, ishimangira ko umushinjacyaha David Weiss, washinzwe gukurikirana dosiye z’uwo muhungu wa Perezida Biden yigenga mu mikorere ye, kuko yashyizweho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, akomeza imirimo no ku butegetsi bwa Joe Biden.

Nubwo haba hari ibyo birego by’uko Perezida Joe Biden afite ruswa mu muryango we, ntiyigeze ahwema guhakana ko atajya agira uruhare mu bikorwa n’uwo muhungu we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka