Umubyeyi arashinjwa kwishyura abanduza ikanzu y’umugeni

Muri Mexique, umubyeyi arashinjwa kwishyura abantu batatu bagiy
e kwanduza ikanzu y’umugeni, kugira ngo bamubuze gusezerana n’umuhungu we kuko atamushakaga.

Umusore n’umukobwa bashoboye gusezerana mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, mu Mujyi wa Ciudad Obregón, mu Ntara ya Sonora muri Mexique, nubwo umugeni yahuye n’ingorane nyinshi zaturukaga mu muryango w’umusore.

Inkuru y’uwo mugeni yamamaye nyuma y’uko amafoto ye ashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza yambaye ikanzu yera abageni bambara, yasutsweho irangi ry’umutuku irahindana kuri uwo munsi we udasanzwe.

Odditycentral yatangaje ko abantu ba hafi y’uwo muryango, bavuze ko mu gihe umugeni yari ahagaze ku mbuga y’urusengero yitegura kwinjiramo ngo umuhango wo gusezerana utangire, abasore batatu bahise bamugera iruhande bitunguranye, batangira kumutera irangi ry’umutuku ku ikanzu, bagafata videwo kuri telefone bivuze ko bagira ngo baze kuyereka uwari wabahaye icyo kiraka.

Gusa, icyo ni cyo kimwe mu bikorwa bibi byakozwe n’umuryango w’umusore, ugamije kubabuza kuba basezerana ngo babe umugabo n’umugore.

Ibindi bijyanye n’ihohotera uwo mugeni yakorerwaga n’umuryango w’umusore, byashyizwe ku rubuga rwa X n’uwiyita @fulanodeobregón, avuga ko umuryango w’umusore ukize kuko ufite sosiyete ikora ibijyanye no gushyingura, bityo ukaba warafataga umukobwa nk’umuntu uciriritse guhera ku ntangiriro yatangira gukundana n’umuhungu wabo, ndetse barwanya cyane icyo kuba basezerana ngo abe umukazana.

Abavukana n’umusore bashyiraga iterabwoba kuri uwo mukobwa wari ugiye kuzaba muramu wabo, witwa Alexandra, bakabikora babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bihishe inyuma ya konti zitari izabo. Ariko iyo umuvandimwe wabo yaramukaga ababajije niba ibyo bajya babikora koko, bahitaga bamuhakanira.

Kubera uko kwibwira ko kuba Alexandra aturuka mu muryango ukennye, baketse ko agiye gushaka umuhungu wabo kubera ubutunzi, bituma rero bashaka kwica ubukwe bwabo uko bashoboye kose.

Nyuma y’ibikangisho byinshi uwo muryango washyize kuri uwo mukobwa no kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga, ariko byose bikaba iby’ubusa bagakomeza gukundana, byarangiye birukanye uwo musore muri bizinesi y’umuryango, kuko atumvaga icyo bahora umukunzi we.

Nyina w’umuhungu yageze n’aho abeshya ko yarwaye umutima bitunguranye kandi byose avuga ko bitewe n’umuhungu we. Agahebuzo, ni uko mu gihe cy’amafoto abanziriza ubukwe, Polisi yo muri ako gace yahamagawe n’umuntu kuri telefoni ntiyivuga, ariko ayibwira ko muri ubwo bukwe harimo abantu bacuruza ibiyobyabwenge, Polisi yohereza itsinda ribishinzwe, risaka abatumirwa bose bari baje mu bukwe, ariko ntibabona ikiyobyabwenge na kimwe.

Nyuma yo gusukwa irangi ritukura ku ikanzu y’umweru, uwo musore n’umugeni we bakomeje gahunda yabo, kuko bari bamenyereye kubona ibikorwa nk’ibyo, nyuma umugeni amaze gusezerana ajya guhindura yambara indi kanzu ifite ibara rya zahabu aza kwishimana n’ababatahiye ubukwe.

Nubwo byarangiye urukundo rw’abo bombi rutsinze, bagasezerana bakaba umugabo n’umugore, nta n’umwe wo mu muryango w’umusore watashye ubukwe, abakurikiye ibyo byabaye, abenshi bavuga ko batewe impungenge n’ahazaza h’urwo rugo, kuko umuryango utari ushyigikiwe kandi ukaba ushobora kuzakomeza kuwushyiraho iterabwoba, bityo bawugira inama ko bishobotse wajya gutura ahantu kure, hategeranye n’iwabo w’umusore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega ubujiji! Birababaje

iganze yanditse ku itariki ya: 6-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka