Ubufaransa bwemeye kwakira abana bakomerekeye muri Gaza

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kwakira abana 50 bakomerekeye mu ntambara ya Israel na Hamas bakajya kwitabwaho uko bikwiye.

Perezida Macron Emmanuel w'Ubufaransa
Perezida Macron Emmanuel w’Ubufaransa

Perezida Macron yavuze ko yahamagaye Minisitiri w’intebe wa Israel Binjamin Netanyahu amugaragariza impungenge nyinshi z’uko hari gupfa abasivile benshi b’abanyaparesitine muri Gaza.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanditse kuri X ko igihugu cye kiteguye kwakira abana bagera kuri 50 bakomerekejwe n’ibitero by’ingabo za Israel zigenzura ibyo bitaro muri iki gihe aho zivuga ko ibyo bitaro byari indiri y’abari mu mutwe wa Hamas.

Perezida Macron yanavuze ko Ubufaransa bwiteguye kohereza ibikoresho by’ubuvuzi indege ikazahaguruka mu ntangiriro z’iki cyumweru kugira ngo igere muri Egiputa mu minsi iri imbere.

Ibi bikoresho bizongerera ubushobozi ibitaro mu kwita no kuvura inkomere z’abasivile.
Ati “Ku bijyanye n’abana bakomeretse cyangwa barwaye bo muri Gaza bakeneye ubuvuzi bwihutirwa, Ubufaransa burimo gushakisha uburyo bwose burimo n’inzira yo mu kirere kugira ngo bavurirwe mu Bufaransa, bakaba biteguye kwakira abana 50 bazavurirwa mu bitaro byabo.

Perezida Macron yavuze ko aherutse gusaba ko hagaruka amahoro n’umutekano kuri bose, akurikije inkingi eshatu zirimo Ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya iterabwoba.

Kurengera abaturage b’abasivili, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.Gusubizaho inzira ya Politiki yo gushyira mu bikorwa umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Perezida Macron avuga ko ari ibihe byihutirwa ku baturage ba Gaza kuko bakeneye imfashanyo z’ubutabazi igomba kubageraho vuba.

Ati “Ubufaransa burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke amahoro n’ubwumvikane hagati ya Israel na Hamas kugira ngo imirwano ihagarare.

Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas ivuga ko ibisasu by’ingabo za Israel bimaze guhitana Abanyaparesitina ibihumbi 13 kuva iyi ntambara yakubura kuva tariki 7 Ukwakira 2023 ubwo abarwanyi ba Hamas binjiraga ku butaka bwa Israel bakahica abantu barenga 1200 naho abarenga 200 bagatwarwa bunyago.

Israel yahise ivuga ko ari ibikorwa by’ubushotoranyi ibintu byabaye imbarutso ndetse bias nko kuyikora mu jisho ihita itangiza urugamba ikoreshamo indege ndetse n’urugamba rwo ku butaka kugeza nubu ikaba ikirasa muri Gaza ishaka kubohoza abatwawe bunyago n’umutwe wa Hamas.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko abakozi baryo bageze ku bitaro bikuru bya Al-Shifa byo mu mujyi wa Gaza bagasanga harahindutse agace k’urupfu aho babyise mu rurimi rw’igifaranga ‘Zone de mort’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka