U Bwongereza bugiye gusubiza imitako ya zahabu yasahuwe muri Ghana

Leta y’u Bwongereza yiyemeje gusubiza ubutunzi bw’imitako ndangamurage ikoze muri zahabu n’ubutare yigeze kwambarwa n’abaturage bo mu bwami bwa Asante, igasahurwa muri Ghana mu myaka isaga 150 ishize.

Imwe mu mitako yasahuwe n'Abongereza muri Ghana mu myaka 150 ishize
Imwe mu mitako yasahuwe n’Abongereza muri Ghana mu myaka 150 ishize

Ni ubutunzi bw’imitako isaga 30 izasubizwa n’ibigo ndangamurage bibiri byo mu Bwongereza. Ikigo Victoria and Albert Museum (V&A) kisazubiza imitako 17, mu gihe icya British Museum kizasubiza imitako 15 irimo iyo ku mubiri, amasaro n’impigi, yose ikazashyikirizwa ikigo ndangamurage cya Manhyia Palace Museum kiri mu mujyi wa Kumasi.

Hagati aho ariko, ubwo butunzi buzasubizwa ubwami bwa Asante ku ideni ry’imyaka itatu ritavugwa ingano, ndetse rishobora no kongerwaho indi itatu.

Iyi ntambwe yagezweho ku bwumvikane bwabaye hagati y’ibigo ndangamurage bibiri byo mu Bwongereza n’Umwami Otumfo Osei Tutu II wa Asante uzwi nka Asantehene. Uyu mwami aherutse koherereza ikigo The British Museum urwandiko rusaba gusubizwa ubutunzi bwabo basahuwe mu myaka 150 ishize ubwo ingabo z’Abongereza zarwanaga n’ingabo z’Ubwami bwa Asante mu gihe cy’ubukoloni.

Ubusanzwe itegeko ry’u Bwongereza rigenga ibintu ndangamurage, ntiryemerera ibigo ndangamurage by’igihugu birimo V&A na the British Museum, gusubiza ibikoresho bibitse, n’iyo kwaba ari ukubisubiza mu bihugu byasahuwemo.

Iyi mitako igiye gusubizwa muri Ghana
Iyi mitako igiye gusubizwa muri Ghana

Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi bimaze iminsi byotswa igitutu cyo gusubiza imitako y’ubugeni n’ubutunzi ndangamurage byagiye bisahurwa mu bihe bitandukanye by’ubukoloni.

Leta ya Nigeria na yo iherutse gusaba The British Museum kuyisubiza ibikoresho by’umuringa bya Benin, byafashwe n’u Bwongereza ubwo bwigaruriraga Umujyi wa Benin wo muri Nigeria mu 1897, none bikaba binyanyagiye hirya no hino mu bigo ndangamurage byo mu Bwongereza, mu Bufaransa no mu Budage.

Igihugu cya Benin n’icya Misiri byo byamaze gusubizwa ubutunzi bwabyo bwari buri mu bigo ndangamurage by’i Burayi bitandukanye. Ethiopia na yo yifuza ko The British Museum iyisubiza ibyabo byasahuwe mu gace k’icyaro kari mu majyaruguru y’igihugu kitwaga Maqdala mu gihe ingabo z’u Bwongereza zari zihakambitse mu 1868.

Umwami Charles III yakira Umwami wa Asante Otumfuo Osei Tutu II mu 2023
Umwami Charles III yakira Umwami wa Asante Otumfuo Osei Tutu II mu 2023
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka