U Buhinde: Batabawe ari bazima nyuma y’iminsi 17 bari mu nda y’isi

Abakozi 41 bari bamaze ibyumweru bisaga bibiri, bari munsi y’itaka ry’umusozi wabaridukiyeho ubwo barimo bacukura umuyoboro unyura munsi y’ubutaka muri Himalaya, batabawe bose ari bazima kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe iby’ubwikorezi mu Buhinde.

batabawe nyuma y'iminsi 17 mu nda y'isi
batabawe nyuma y’iminsi 17 mu nda y’isi

Nyuma y’uko iyo mpanuka ibaye mu minsi 17 ishize, abashinzwe ubutabazi bakoraga ubutaruhuka, bashaka uko batabara abo bakozi bari baguweho n’itaka ry’umusozi w’aho bacukuraga rirabataba baheramo muri Leta ya Uttarakhand, mu Majyaruguru y’u Buhinde.

Inkuru ya RFI ivuga ko amateleviziyo atandukanye, yakomezaga kugenzura ko hari urumuri rwaboneka ku mpera z’uwo muyoboro mu gihe abashinzwe ubutabazi bari bavuze ko basigaje metero nkeya ngo bagere kuri abo bantu.

Ibitaro bidahoraho byahise bishyirwa kuri uwo muyoboro wo munsi y’ubutaka, bifite ibitanda 41, kugira ngo bisuzume abo bantu bakimara gutabarwa.

Ahagana saa moya z’umugoroba ku isaha yo mu Buhinde, nibwo imodoka z’imbangukiragutabara zari zitangiye gutwara aba mbere batabawe, nyuma y’amasaha abiri, abakozi bose ngo bari bamaze gutabarwa.

Abatabawe bose bahitaga bapimwa byihuse, nyuma y’uko bari bamaze iyo minsi 17 munsi y’ubutaka batunzwe n’ibyo kurya n’imiti by’ibanze, mu bukonje buri hafi ya zero 0C.

Gutabarwa kw’abo bakozi 41 byasabye abacukuzi b’abahanga basanzwe bucukura muri metero nyinshi z’ubujyakuzimu mu mabuye y’agaciro.

Mu itangazo ryasohowe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Buhinde, yagize ati “Ndumva nishimye byuzuye kandi ndanezerewe kuko abakozi bose bari baridukiweho n’umusozi ku muyoboro wo munsi y’ubutaka wa Silkyara bose uko ari 41 batabawe kandi bikagenda neza.

Ni igikorwa cyahuriweho n’inzego nyinshi, bituma ubu gifatwa nka kimwe mu bikorwa by’ubutabazi bikomeye kurusha ibindi byabeyeho muri iyi myaka ya vuba aha”.

Abayobozi b’u Buhinde, barimo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi,bagaragaje ibyishimo batewe no kuba ubwo batabazi bwakorwaga basiganwa n’amasaha bwageze ku ntego yabwo abantu bagatabarwa bose ari bazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka