U Bufaransa bugiye kwemera gukuramo inda ku bushake bikanashyirwa mu Itegeko Nshinga

Mu Bufaransa, Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite n’Abasenateri basabwe kuza kwemeza niba gukuramo inda ku bushake bikwiye kujya mu Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 4 Werurwe 2024, aho Abadepite n’Abasenateri bahamagariwe kuza gutora bakemeza niba uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake, byakwandikwa mu itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

Icyo gikorwa cy’amateka cyabereye ahitwa muri ‘Château de Versailles’ gihuza amagana y’Abadepite n’Abasenateri. U Bufaransa bukaba bugiye kuba igihugu cya mbere ku Isi cyemeje uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake, kikabishyira no mu Itegeko Nshinga ryacyo.

Inyandiko yo kwemeza niba gukuramo inda ku bushake byashyirwa mu Itegeko Nshinga, yemejwe n’abadepite 493 kuri 577 mu itora ryabereye mu Nteko Ishinga Amategko mu Bufaransa.

Nyuma y’aho, Abasenateri 267 batoye bemeza ko bashyigikiye ko iyo ngingo ishyirwa mu Itegeko Nshinga, mu gihe 50 bo batabyemeye.

Televiziyo yitwa TF1 yo mu Bufaransa yatangaje ko, ku wa Mbere Yaël Braun-Pivet, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yabwiye itangazamakuru ko, “Nta gushidikanya guhari, abagize ihuriro ry’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, batora ko ingingo yo gukuramo inda ku bushake ishyirwa mu Itegeko Nshinga”.

Yagize ati "Turi benshi barishyigikiye. Abadepite n’Abasenateri benshi bagaragaje ko bashyigikiye iyo nyandiko. Nta gushidikanya ko byemezwa. Ariko iki ni igihe cy’ingenzi cyane”.

Ibaye inshuro ya mbere guhera mu 2008, Abadepite n’Abasenateri bo mu Bufaransa bateraniye muri iyo nzu y’amateka ya ‘Château de Versailles’, bagamije kugira ingingo bavugurura mu Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka