U Budage: Uruganda rwa Volkswagen rugiye kugabanya abakozi

Amakuru yatangajwe kuri uyu wa kabiri n’urubuga motor1.com rwandika inkuru zirebana n’imodoka, rwavuze ko uruganda nyamukuru rwa Volkswagen rukora imodoka za VW mu Budage rurimo kugenda rutakaza imbaraga mu ruhando rw’abakeba, ndetse ngo rushobora no kugabanya abakozi.

Icyicaro cya VW mu Budage
Icyicaro cya VW mu Budage

Muri gahunda ngari ya Volkswagen igamije kuzigama miliyari 11 z’amadolari, biteganyijwe ko hazabaho no guhagarika abakozi by’agateganyo cyangwa kubohereza mu kiruhuko cy’iza bukuru mbere y’igihe.

Volkswagen yari imaze igihe kinini ari yo yiganje ku isoko ryo ku mugabane w’Uburayi, aho imodoka zo mu bwoko bwa Golf zaguzwe bigatinda, ariko ibintu byatangiye gufata indi sura mu myaka mike ishize nk’uko ikinyamakuru motor1.com cyabitangaje.

Muri iki gihe, uruganda rwa Toyota rurakataje cyane kubera ubwinshi bw’imodoka zo mu bwoko bwa Stellantis zirimo gukorwa mu masura menshi bihagarariwe na Toyota. Hakaba n’uruganda rwa Renault rurimo gushyira ku isoko imodoka z’ubwoko butandukanye, utibagiwe n’iziri hafi kujya ku isoko zitwarwa n’amashanyarazi kandi zidahenze nka Renault 5 na 4; bityo guhangayika kwa VW kukaba gufite ishingiro.

Hejuru y’ibyo kandi, hari n’inganda za Hyundai na Kia nazo zirimo kongera ubwoko bw’imodoka rushyira ku isoko, mu gihe izikorerwa mu Bushinwa zitwara n’amashanyarazi nazo zirimo kwisukiranya ku isoko kandi ku biciro bidahenze.

Uko Ibirango bya VW byagiye bihinduka
Uko Ibirango bya VW byagiye bihinduka

Kubera iki gitutu rero, uruganda rwa VW rukorera mu Bushinwa rwisanze rugomba kumanura ibiciro kugira ngo rubashe gukomeza guhatana ku isoko, ibi bikaba birusaba no kudategereza inyungu nyinshi, tutibagiwe ko n’icyorezo cya coronavirus n’igitero Uburusiya bwaabye kuri Ukraine nabyo byashegeshe isoko ry’ibikorwa bya VW, bigatuma habaho icyuho kinini.

Uruganda nyamukuru rw’imodoka za VW ruherereye mu mujyi wa Wolfsburg mu Budage, ruracyarwana no kugarura intege rwahoranye, ariko ni urugamba rusa n’uruzagorana. Muri Kamena uyu mwaka, rwatangaje ko rufite gahunda yo kugabanya ibyo rusohora kugira ngo rubashe kuzigama akayabo ka miliyari 11 z’amadolari, nyuma yo gusanga rutakibashije guhatana n’abakeba nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Reuters.

Reuters ikaba yemeza ko yabashije kubona amakuru yashyizwe na VW ku rubuga ruhuza abakozi bayo (Intranet), aho Umuyobozi Mukuru warwo (CEO) Thomas Schäfer yagize ati "Mu bikorwa byinshi twashyizeho mbere, akazi dukora n’umutungo uhanitse dukoresha, ndareba nkasanga tutakibashije guhatana nka Volkswagen."

Reuters ivuga ko iri tangazo rishobora kuba ryaravugiwe mu nama y’abakozi yabereye mu mujyi wa Wolfsburg, aho uwitwa Gunnar Kilian, umwe mu bagize inama y’imicungire y’uruganda ushinzwe abakozi, yavuze ko bimwe mu byo uruganda rushaka kuzigama bizagerwaho binyuze mu guhagarika by’agateganyo cyangwa kohereza abakozi mu kiruhuko cy’izabukuru mbere y’igihe.

Biteganyijwe ko gahunda yo kugabanya ibisohoka izaba yarangiye mu mpera z’uyu mwaka, Kilian akaba yemeza ko igice kinini cy’ibyo bateganya kuzigama bizagerwaho binyuze mu zindi ngamba.

Uruganda rwa VW rukaba rukeneye amafaranga yo kubaka ahazaza hakoresha amashanyarazi gusa no gusohoka mu mikorere y’ibyo bita SSP (Scalable Systems Platforms) ibyo bikazatuma imodoka z’ubwoko butandukanye zikurwa mu muhanda, harimo na Golf zikoreshwa n’amashanyarazi gusa zo mu gisekuru cya cyenda (ninth-generation, electric-only Golf).

Volkswagen Group ni rumwe mu nganda z’abikorera za rutura ku isi zifite abakozi benshi. Muri raporo yarwo yo kuwa 31 Ukuboza 2022, rwavuze ko rwahaye akazi abantu 675,805 barimo abakorera mu nganda zo mu bushinwa. Uyu mubare ukaba ufite ubwiyongere buri ku kigegero cya 0.4% ugereranyije n’impera za 2021.

Umubare w’abakozi b’uruganda bakorera mu Budage ugereranyije n’abo mu mahanga wo ntabwo wahungabanye mu mwaka ushize; mu mpera za 2022, abakozi 293,862 ni bo bari mu kazi mu Budage.

Icyicaro gikuru cya VW
Icyicaro gikuru cya VW

Ikibazo cyo kumenya niba ingamba z’uruganda nyamkuru rwa Volkswagen zo kugabanya abakozi zizagira ingaruka ku ishami ryarwo ryo mu Rwanda (Volkswagen Mobility Solutions Rwanda), ntitwabashije kukibonera igisubizo kubera ko Umuyobozi Mukuru waryo, Serge Kamuhinda, Inshuro twamuhamagaye atitabye telefone n’ubutumwa twamwandikiye ntiyabushubije ngo agire icyo abitubwiraho.

Volkswagen Mobility Solutions Rwanda ni uruganda ruyobowe n’abikorera ruherereye i Masoro mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nka Special Economic Zone. Rwafunguwe ku mugaragaro muri Kamena 2018, rutangirana n’abakozi bari hagati ya 201 – 500. Umwihariko warwo ni uguteranya imodoka za VW zo mu bwoko bwa Polo, Passat, Teramont, Amarok, rugatanga na serivisi yo gutwara abantu izwi nka Move.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka