Thaïlande: Umugabo yishe umugore we mu birori by’ubukwe bwabo

Kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, ni bwo Polisi ya Thaïlande yatangaje ko Chaturong Suksuk yishe abantu bane hamwe n’umugore we ku munsi w’ubukwe bwabo, mbere y’uko nawe yiyambura ubuzima nk’uko byatangajwe na ‘Ouest-France’.

Yishe umugore we ku munsi w'ubukwe bwe
Yishe umugore we ku munsi w’ubukwe bwe

Uwo mugabo w’imyaka 29, yarashe umugore we Kanchana Pachunthuek, yica na nyirabukwe (nyina w’umugore we), murumuna w’umugore we, ndetse n’abandi batumirwa babiri, harimo umwe bigaragara ko ashobora kuba yafashwe n’isasu ryayobye nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu.

Nyuma yo kwica abo bantu bose nawe ngo yahise yirasa arapfa. Bivugwa ko yari afite imbunda mu modoka.

Inkuru zatangajwe mu binyamakuru byo muri icyo gihugu ku makuru byahawe na Polisi " Abo bageni batonganye ku bintu byabo bibareba hagati yabo bitavuzwe, maze Chaturong ahita agenda yerekeza ku modoka ye, akuramo imbunda aragaruka atangira kurasa”.

Uwo wishe umugore we n’abandi bantu mu bukwe bwe, yari afite imidari ibiri y’umuringa, yavanye mu marushanwa mpuzamahanga ‘paralympiques de l’Asean’ yo mu 2022, yabereye muri Indonesia no muri Cambodge.

Ibitangazamakuru by’aho muri Thailande byavuze ko uwo mugabo yahoze mu gisirikare cya Thaïlande, akaba yaracitse ukuguru ubwo yari mu bikorwa byo gucunga umutekano ku mipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka