Thailand: Indege yahagaze by’igitaraganya kubera umugabo n’umugore bayirwaniyemo

Indege ya Kompanyi ya Lufthansa yavaga mu Mujyi wa Munich mu Budage igana mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand yisanze igomba guhagarara by’igitaraganya kubera umugabo n’umugore we bari barimo kuyirwaniramo, Abapilote biyemeza guhagarara byihuse ku kibuga cy’indege cya ‘Indira Gandhi International Airport (IGI)’ mu Buhinde, bavugana n’abashinzwe umutekano mu kirere, bavuga uko ikibazo kimeze.

Ikinyamakuru Telegraph India, cyanditse ko umugore ari we watabaje asaba itsinda ry’abatwara indege ko bamufasha, kuko hari umugenzi urimo kumushyiraho iterabwoba. Icyo gihe, Abapilote ngo bibwiye ko, “cyaba ari ikibazo gitewe n’umugenzi ufite ikinyabupfura gikeya”.

Mu gihe indege yari mu kirere igenda, umugabo w’Umudage n’umugore we w’Umunya-Thailand, batangiye gutongana, biza kugera aho batangira kurenga urugero, uwo mugore aba ari we utabaza itsinda ry’abatwara indege avuga ko umugabo we arimo amushyiraho iterabwoba nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘TravelWise’.

Iyo ndege ya Lufthansa yahagaze by’igitaraganya kubera intonganya n’imirwano hagati y’umugabo n’umugore.

Abatangabuhamya babibonye, bavuga ko uwo mugabo w’imyaka 53 yashyikirijwe inzego z’umutekano aho ku kibuga cy’indege cyo mu Buhinde, nyuma y’uko mu ndege yarimo atera abapilote ubwoba kubera umujinya yari afite, ajugunya ibyo kurya hejuru, avuga ko ashobora gutwika ikiringiti yifubitse, maze agatwika n’indege yose.

Mu gihe Abapilote n’umugore we bamusabaga kugerageza gutuza, ntiyigeze abyumva, ngo yakomeje guteza imvururu, ariko indege imaze guhagarara mu Buhinde ku buryo bwihutirwa, uwo mugabo ngo yasabye imbabazi kubera imyitwarire mibi yagize.

Ubu ngo ikibazo cy’uwo mugabo kigomba gufatwaho umwanzuro hagati ya Ambasade y’u Budage mu Buhinde n’iyo Kompanyi y’indege nibi agomba gusubizwa mu gihugu cye mu Budage mu yindi ndege, cyangwa se niba ashyikirizwa Polisi yo mu Buhinde.

Umugore w’uwo mugabo wateje imvururu mu ndege we bivugwa ko yari afite gahunda yo gukomeza urugendo akajya i Bangkok.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka