Tchad: Abasaga Miliyoni ebyiri bugarijwe n’inzara

Muri Tchad, abantu basaga Miliyoni 2 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, n’umubare munini w’abana bato bafite ikibazo cy’imirire mibi kubera kutabona indyo yuzuye. Impunzi nyinshi ziri muri icyo gihugu, bivugwa ko ziri mu byongera icyo kibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Igitangazamakuru cya ‘African News’ cyatangaje ko ikibazo cy’impunzi nyinshi ziri muri Tchad cyatewe n’intambara yo muri Sudani n’ubu igikomeje, ikaba yaratumye Abanya-Sudani babarirwa mu bihumbi, bambuka umupaka w’igihugu cyabo bajya muri Tchad.

Tchad icumbikiye impunzi zisaga Miliyoni imwe, ibyo bigatuma icyo gihugu kiba mu bihugu bya mbere bicumbikiye impunzi nyinshi ku Mugabane wa Afurika.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP), rivuga ko rifite gahunda yo gufasha abantu bagera kuri Miliyoni 2.85 muri Tchad, harimo izo mpunzi zahungiye muri icyo gihugu, ariko n’Abanya-Tchad babayeho mu buzima bugoye kubera ibibazo bitandukanye biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, Ibiza n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka