Tanzania: Umugabo yishe umugore we na nyirabukwe na we abaturanyi baramwivugana

Tanzania, ahitwa Seguchini-Nala mu Karere ka Dodoma, umutarage witwa Festo Maganga yishwe n’abaturage nyuma y’uko yishe umugore we na nyirabukwe wari waje gusura umukobwa we.

Mwananchi Digital cyandikirwa aho muri Tanzania, cyatangaje ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, bitangajwe n’umwe mu bagize umuryango wa ba nyakwigendera witwa Samuel Lengole.

Yavuze ko mu cyumweru gishize ari bwo uwo mukecuru witwa Anna Ngalai bivugwa ko yishwe n’umukwe we, yagiye gusura umukobwa we witwa Maria Joseph. Ariko nubwo batigeze bamenya icyabaye, bigeze ku itariki 28 Mutarama 2024 nka saa yine z’ijoro, imirambo y’uwo mukecuru n’umwana we, iza kuboneka bigaragara ko yatemaguwe.

Lengole yagize ati “Ntituzi icyabaye muri iyi nzu, kuko nta wundi muntu wari uhari uretse bo gusa. Ku ziko twasanze bari batetse ibigori by’imvungure”.

Lengole yavuze ko abaturage bakibona iyo mirambo mu nzu, batangiye guhiga uwo mugabo nyir’urugo bikekwa ko ari we wabishe, nyuma bamusanga ku muyobozi w’umudugudu, aho ashobora kuba yari yagiye kwishinganisha kubera ubwo bwicanyi.

Abaturage bageze ku rugo rw’umuyobozi w’umudugudu, yabasabye ko batakwinjira kandi abasaba ko batahutaza uwo mugabo, ariko ntibyakunda ahubwo bahise basunika urugi rw’irembo binjira imbere mu rugo imbere.

Bakimara kwinjira, nk’uko Lengole yakomeje abisobanura, babwiye umuyobozi w’umudugudu ko ibyiza ari uko yabareka bagakora ikibazanye, bitaba ibyo bakamufata kimwe n’uwo bavugaga ko ari umwicanyi.

Bakimara kuvuga batyo, Lengole akomeza avuga abo baturage bahise batangira gukubita uwo mugabo, kugeza bamwishe, barangije bahita bagenda.

Lengole avuga ko uwo mugabo n’umugore we bari basanzwe bagirana amakimbirane, bikekwa ko yaterwaga no gufuha, ari ko kumwica, akica na nyirabukwe ni cyo cyateje urujijo, bibaza icyabaye kugeza ubwo afata umwanzuro wo kubica bombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka