Tanzania na Kenya byiyemeje gukemura amakimbirane arebana n’iby’indege

Nyuma y’amasaha macye yari ashize Tanzania itangaje ko na yo ikumiriye indege zose za Kenya Airways, zikora ingendo hagati ya Nairobi na Dar es Salaam, kubera ko Kenya yari yabanje kwanga kwakira indege zitwara imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’, ibihugu byombi byemeranyijwe ko bigiye gukemura ayo makimbirane.

Inkuru ya Daily News ivuga ko abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’u Burasirazuba, January Makamba, yavuze ko ibyo bihugu byombi bibarizwa mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bigiye gukemura ikibazo byifashishije abayobozi babifite mu nshingano zabo.

Makamba yanditse agira ati “Navuganye na mugenzi wanjye wo muri Kenya, @MusaliaMudavadi. Twemeranyijwe ko ibibazo bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere bitagomba gukomeza. Hamwe n’ubuyobozi bubishinzwe, twemeranyijwe ko ikibazo kizakemurwa mu minsi itatu hashingiwe ku masezerano asanzwe ahari”.

Na ho Minisistiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, yavuze ko Kenya na Tanzania byemeranyijwe ko ubuyobozi bw’indege za gisivili mu bihugu byombi, buzakorana bugakemura ikibazo mu buryo bwa gicuti mu minsi itarenze itatu.

Yanditse ku rubuga rwa X agira ati “Nimugoroba navuganye na Nyakubahwa @JMakamba (MP) Minisitiri wa Tanzania w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’Iburasirazuba, ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa ‘Tanzania Civil Aviation Authority’, cyo gukumira indege za Kenya Airways zitwara abagenzi, gukorera ingendo muri Tanzania guhera ku itariki 22 Mutarama 2024.

Yagize ati “Twemeranyijwe ko ubuyobozi bw’ibigo bishinzwe indege za gisivili mu bihugu byacu byombi, buzakorana bugakemura ikibazo mu buryo bwa gicuti mu minsi itatu iri imbere”.

Inkuru bijyanye:

Indege za Kenya Airways zabujijwe kujya muri Tanzania

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka