Somaliya yagizwe umunyamuryango wa EAC

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC winjije mu banyamuryango bawo igihugu cya Somaliya nyuma y’imyaka hafi 11 iki gihugu gisabye kwinjira muri uyu muryango. Ni igihugu kibaye umunyamuryango wa munani wa EAC kikaba cyije nk’umuhuza hagati y’uyu muryango n’ibindi bice mu buryo bw’ubucuruzi ndetse na cyo kikazungukira mu gufashwa kurwanya iterabwoba.

Inama isanzwe ya 23 y’abakuru b’ibihigu binyamuryango bya EAC yateraniye Arusha muri Tanzaniya ku itariki ya 23 Ugushyingo 2023 ni yo yemeje Somaliya nk’umunyamuryango mushya.

Ni inama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa bugufi uyu muryango wanyujije ku rubuga rwa X wagize uti: “Inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yakiriye Repubulika ya Somaliya nk’umunyamuryango wa munani hashingiwe ku ngingo ya gatatu y’amasezerano ashyiraho EAC”.

Nyuma y’ubutumwa bwa Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan buha ikaze mugenzi we wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud, na we yanditse ku rukuta rwa X rwa EAC ati: “Abaturage ba Somaliya bishimiye kuba muri EAC! Ni ikimenyetso cy’ibyiringiro kuri twe. Ibyiringiro by’ahazaza h’amahirwe n’ubusugire kuri Somaliya binyuze mu bufatanye bw’Akarere”.

Iyi nama kandi yanasize Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir agizwe Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango mu gihe cy’umwaka ugiye kuza akaba yasimbuye kuri uyu mwanya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Kugirwa umunyamuryango wa EAC, igihugu cya Somalia kibyitezeho kuzungukira mu isoko rusange ry’Akarere mu kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa kuko amategeko mu bijyanye n’ubucuruzi muri iki gihugu yahujwe n’ay’umuryango ndetse kikazungukirwa no gufatanya n’abandi banyamuryango guhashya imitwe y’iterabwoba ikunze kwibasira iki gihugu
Iyi ingingo y’isoko ryagutse mu bucuruzi bw’Akarere izungukira impande zombi kuko Somaliya ikora ku Burasirazuba bwo hagati; ibyo bikazoroshya ubuhahirane hagati ya EAC n’u Burayi na Amerika ndetse n’ahandi ku Isi.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud
Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud

Ibi bishingira ku kuba Somaliya ifite ubutaka buri ku nkombe bungana n’ibilometero 3000 muri Afurika, buhuza Afurika n’Umwigimbakirwa wa Arabian Peninsula; agace k’ubucuruzi kabarizwamo ibihugu birimo Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Saudi Arabia, United Arab Emirates, Yemen na Iraq.

Abaturage b’ibihugu binyamuryango bya EAC bungukira mu buryo bunyuranye bw’ubufatanye harimo iyoroherezwa mu bucuruzi n’ubuhahirane, koroherezwa mu mitangire ya serivisi imbere mu bihugu binyamuryango, ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’ibindi bitandukanye.

Umuryngo wa Afurika y’Iburasirazuba wavutse mu mwaka wa 1967 u Rwanda ruwinjiramo muri 2007. Ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania ubu ugize abakaba ugize abaturage barenga miliyoni 317 bo mu bihugu umunani binyamuryango ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, RDC, Sudani y’Epfo na Somaliya yinjiyemo uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka