Senegal: Abimukira barenga 20 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abimukira bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye bari mu bwato bwari buturutse muri Senegal, berekeza mu birwa bya Canary mu gihugu cya Espagne, barohamye mu Nyanja abasaga 20 bahasiga ubuzima.

Guverineri wa Saint-Louis, Alioune Badara Samb, yatangaje ko ibi byago byabereye mu nyanja mu Majyaruguru ya Senegal, tariki 28 Gashyantare 2024 ubwo ubwato bwari bwuzuye aba bimukira bwarohamaga.

Yagize ati “Imirambo irenga gato 20 yabonetse, abandi bantu 20 babashije kurokoka”.

Alioune avuga ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bafatanyije n’ingabo zirwanira mu mazi, bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarohamye mu nyanja nyuma y’ibi byago.

Badara Samb ntabwo yavuze umubare w’abagenzi bari muri ubwo bwato, ariko abarokotse batangaje ko umubare ushobora kuba wari ari mwinshi.

Mamady Dianfo warokotse iyi mpanuka, yavuze ko abagenzi bagera kuri 300 bari muri ubwo bwato bwavaga muri Senegal.

Alpha Balde yavuze ko uwari utwaye ubwo bwato yabwiye abimukira bari baburimo, ko atagishoboye gukomeza urwo rugendo bamusaba kubasubiza muri Senegal ariko ntibyashoboka.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu byu Burayi (EU), uvuga ko ibihugu birimo Senegali na Maroc, bikunze kugaragaramo abimukira benshi baba bashaka kujya mu bihugu byo ku mugabane w’u Buruyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka