Salem Bazoum, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Niger yarekuwe

Salem Bazoum, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, tariki ya 8 Mutarama 2024 yararekuwe ahita ajyanwa mu gihugu cya Togo.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu, yavuze ko Salem Bazoum yarekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare muri iki gihugu rwari rumufunze by’agateganyo.

Akimara kurekurwa yahise ajya mu murwa mukuru wa Togo, aho yajyanywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Robert Dussey, wari uri muri Niger ategereje ko arekurwa agahita ajyana na we.

Salem Bazoum yaregwaga ibyaha byo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwari bwasimbuye se, no gutesha agaciro inzego za Leta zahiritse se ku butegetsi.

Ababyeyi be baracyafunze nyuma y’uko ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Niger muri iki gihe, bukoze Coup d’Etat yabaye tariki 26 Nyakanga 2023.

Gen. Abdourahamane Tchiani wari umaze imyaka 12 ayobora umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ni we wagiye ku butegetsi nyuma ya coup d’état.

Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS/CEDEAO), rwategetse ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, agahirikwa ku butegetsi ubu akaba afunganywe n’umuryango we, afungurwa ariko ntibyashyirwa mu bikorwa kugeza ubwo Niger ifatiwe ibihano, birimo no guhagarikirwa inkunga yagenerwaga.

Salem Bazoum yarekuwe
Salem Bazoum yarekuwe

Biteganijwe ko umugore wa Perezida Bazoum, Hadiza Mabrouk, na we vuba aha azava mu rugo rwa Perezida aho afungiye mu gihe cy’amezi arenga atanu.

Kuva Mohamed Bazoum yahirikwa ku butegetsi afungiye iwe mu rugo, hamwe n’umugore we Hadiza, bakaba bari kumwe n’umuhungu wabo Salem wagize amahirwe yo kurekurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka