RDC: Umujyi wa Goma wafungiwe inzira ziwuhuza n’utundi duce

Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage babarirwa muri Miliyoni n’igice, ubu wamaze kuzengurukwa n’abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu mujyi wa Sake, ahari umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu, naho mu majyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo abarwanyi ba M23 bari mu bilometero 15.

Umujyi wa Goma wafungiwe inzira ziwuhuza n'utundi duce
Umujyi wa Goma wafungiwe inzira ziwuhuza n’utundi duce

Sake ni yo nzira yonyine yari isigaye ihuza umujyi wa Goma n’utundi duce, ndetse ikaba imwe mu nzira inyuzwamo ibyo kurya byinjira muri Goma, bivuye muri Teritwari ya Masisi na Karehe.

Ku mugoroba tariki 13 Gashyantare 2024, nibwo abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi wa Sake, naho ingabo za Leta ya Congo (FARDC), n’abakorana na zo bahungira ahitwa Mugunga na Mubambiro.

Umujyi wa Sake uherereye ku bilometero 20 mu burengerazuba bwa Goma, nyuma yo gufatwa n’abarwanyi ba M23, abatuye mu mujyi wa Goma ntibashobora kuwusohokamo uretse kwerekeza mu Rwanda, kunyura mu kirere n’indege cyangwa kunyura mu mazi y’ikiyaga cya Kivu berekeza muri Kivu y’Amajyepfo.

Bamwe mu batuye i Goma barifuza M23

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, hagaragaye umugabo utwara abantu kuri moto mu mujyi wa Goma, avuga ko ubuyobozi burimo kubananiza bikazatuma bifuza abarwanyi ba M23.

Ni ibintu benshi batakiriye neza kuba umuntu yakwifuza ko inyeshyamba zisimbura ubuyobozi, ariko abatwara abantu kuri moto bari babitewe n’uko bategetswe kujya bava mu muhanda saa kumi n’imwe z’umugoroba mu gukumira ubwicanyi bubera mu mujyi wa Goma, mu gihe abaturage bavuga ko moto zibafasha kugera aho batuye.

Umujyi wa Sake no mu nkengero zaho hafashwe na M23
Umujyi wa Sake no mu nkengero zaho hafashwe na M23

Icyakora kwifuza M23 mu mujyi wa Goma bikomeje kwiyongera ku bahatuye, kubera ibibazo by’imibereho n’umutekano.

Kasereka John ni Umunyekongo utuye mu mujyi wa Goma, avuga ko nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Sake na M23, ibishoboye yafata n’umujyi wa Goma.

Ati “None dutegereje iki? Kwicwa n’inzara! Ubu ntabyo kurya byava Rutshuru na Masisi bishobora kutugeraho, ntabyo kurya bishobora kuva Minova byatugeraho, turatungwa n’iki muri uyu mujyi ufite abantu benshi kandi bakeneye ibibatunga.”

Kasereka avuga ko indi mpamvu ituma bifuza ko M23 ifata Goma, ari ukugabanya umutekano mucyeya.

Ati “Ntabwo dutekanye muri uyu mujyi wuzuye abasirikare bavuye impande zose, dufite ingabo zacu FARDC zigoranye kugenzurwa, dufite Wazalendo ubwazo zitwara nabi, dufite ingabo zavuye mu bihugu bitandukanye, ntushobora kumenya ngo ni nde ukugiriye nabi. Icyo twifuza ni uko nibura M23 yagera aha tukabasha guhahirana n’utundi duce, ndetse tukamenya ngo abaturindiye umutekano ni aba.”

Bimwe mu bice bimaze gufatwa na M23 muri Kivu y'Amajyaruguru
Bimwe mu bice bimaze gufatwa na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru

Imwe mu nzira abatuye umujyi wa Goma basigaranye mu guhaha ibibatunga, ni umupaka uhuza RDC n’u Rwanda, kandi naho ibihanyuzwa birabaze kuko uretse umuceri, Kawunga n’ibindi bikurwa mu bindi bihugu, bimwe mu bicuruzwa byemewe kwambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi, ni imboga n’imbuto n’ibindi bibora, ariko ibishyimbo, soya n’ibigori n’ibindi bitabora bihingwa mu Rwanda ntibyemewe kwambuka umupaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkunda ukuntu ukora inkuru zisesenguye neza! Nta gufana ! Uri umuhanga pe! bon courage kabisa!

Mike yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Intambara Leta ya Congo ishyira imbere,ntabwo yakemura ikibazo.Nibashyikirane nibwo buryo bwiza,aho kumena amaraso y’abakongomani.Ikindi kandi,imana yaturemye itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.Ikavuga ko yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Bisobanura ko abantu bose bakora ibyo itubuza,birimo abarwana,batazaba mu bwami bwayo nkuko bible ivuga.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradis,tugomba kumvira imana.

bwahika yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka