Perezida wa Namibia yitabye Imana

Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yari amaze iminsi yivuriza.

Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob yitabye Imana
Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob yitabye Imana

Inkuru y’urupfu rwa Perezida Dr. Hage G. Geingob, yatangajwe na Perezidanse ya Namibia, mu butumwa yanyjije ku rubuga rwayo rwa X.

Ibinyamakuru birimo na AlJazeera byari biherutse gutangaza ko Perezida Hage Geingob, yatangiye gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’aho basanze mu mubiri we utunyangingo twa kanseri.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Namibia, byatangaje ko Perezida Geingob yitabye Imana ahagana saa sita n’iminota 4 z’urukerera (00h04), abo mu muryango we barimo umugore we Monica Geingos n’abana be bamuri iruhande aho yari akomeje guhabwa ubuvuzi.

Ubu butumwa bukomeza bugira buti "Itsinda rye ry’abaganga nk’uko ryabitangarije igihugu ejo hashize ryagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo Perezida wacu akire. Ikibabaje, nubwo itsinda ryakoze iyo bwabaga mu kurokora ubuzima bwe, Banya-Namibiya bavandimwe, Perezida Geingob yitabye Imana."

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko igihugu cya Namibia gitakaje umuyobozi witangiraga abaturage, intwari yaharaniye urugamba rwo kwibohora, wahanze Itegeko Nshinga akaba n’inkingi ikomeye ya Namibia.

Abaturage ba Namibia basabwe kwihangana muri iki gihe gikomeye cy’akababaro mu gihe Guverinoma iriMO gutegura gahunda zose ndetse no gutegereza andi makuru mu bihe biri imbere.

Nyuma y’uko abaganga basanze Perezida Geingob afite mu mubiri we uturemangingo twa kanseri, byari byatangajwe ko ubuvuzi azahabwa butamubuza gukomeza imirimo ye nk’Umukuru w’Igihugu.

Dr. Hage G. Geingob yayoboye Namibia kuva mu 2015, ndetse manda ye ya kabiri byari biteganyijwe ko izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka