Perezida wa Amerika n’uw’u Bushinwa mu biganiro bidasanzwe

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping kuwa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo yagiranye ikiganiro cy’imbonekarimwe na mugenzi we wa USA Joe Biden mu buryo bw’imbona-nkubone.

Xi Jinping na Joe Biden mu biganiro bibanziriza APEC
Xi Jinping na Joe Biden mu biganiro bibanziriza APEC

Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu nkengero za San Francisco, mu biganiro bibanziriza inama ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’umugabane wa Asia na Pacific (Asia Pacific Economic Cooperation (APEC).

Biden yavuze ko ibyo biganiro byari bigamije kugira ngo bombi bagerageze kumvikana.
Aganira na DW, Perezida wa USA yagize ati "Nk’ibisanzwe, nta kintu gishobora gusimbura ibiganiro by’imbonankubone, kandi njyewe na Xi ntabwo twakunze guhuza mu bihe byashize.”

Nyuma y’iyo nama yamaze amasaha ane, Biden yavuze ko ibiganiro hamwe na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping byatanze umusaruro ufatika.

Mu butumwa yanditse kuri X (Twitter ya kera), Biden yagize ati "Ibiganiro nagiranye na Xi ni iby’agaciro, kandi uyu munsi twateye intambwe ifatika."

Biden na Xi bumvikanye gusubizaho uburyo bwo guhererekanya amakuru ya gisirikare hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, nyuma y’uko habaye ibibazo by’ubunyamwuga buke hagati y’ubwato bw’intambara n’indege by’ibihugu byombi.

Xi nawe yavuze ko nyuma y’inama yagiranye na Biden bumvikanye ko bagiye gusubukura ibiganiro bya gisirikare byo mu rwego rwo hejuru bakabishingira ku buringanire no kubahana, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya leta Xinhua.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyijwe ko bagiye gutangiza ibiganiro bya guverinoma ku ikoreshwa ry’ubwenge buhimbano (artificial intelligence), no gushyiraho itsinda rihoraho rishinzwe ubufatanye mu gukumira ibiyobyabwenge.

Atangiza ibyo biganiro, Biden yavuze ko we na mugenzi we bagomba guharanira ko guhatana bitagomba kuba intandaro y’amakimbirane.

Bageze hagati mu biganiro, Xi nawe yabwiye Biden ko umubumbe w’isi ari mugari bihagije kugira ngo ibihugu byombi bitere imbere uko bibyifuza, yongeraho ko kwihagararaho nta kindi byateje usibye kuzahaza ubukungu bw’isi.

Xi yavuze ko Ubushinwa butagambiriye gusiga USA cyangwa kuzitsimbura, ndetse ashimangira ko USA zitagomba gushishikazwa no gupfyinagaza no gukumira Ubushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka