Perezida Joe Biden na Trump bagiye guhurira ku mupaka wa Mexique kubera ikibazo cy’abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, uturuka mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, akomeje gusaba Abadepite bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains gutora itegeko rigena iby’abimukira, bikaba biteganyijwe ko ku wa Kane Tariki 29 Gashyantare 2024, azajya ahitwa Brownsville guhura na Polisi n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Amerika.

Donald Trump na Joe Biden ntibavuga rumwe ku kibazo cy'abimukira
Donald Trump na Joe Biden ntibavuga rumwe ku kibazo cy’abimukira

Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika yabwiye itangazamakuru ko Perezida wa Amerika yatangaje ko hakenewe byihutirwa ko umushinga w’itegeko wateguwe n’Abasenateri b’impande zombi wemezwa, kuko uvuga ko hakenewe amavugurura akomeye kandi akwiye mu rwego rwo gucunga umutekano ku mupaka guhera mu myaka ibarirwa mu binyacumi ishize.

Yongeyeho ko Joe Biden azahamagarira Aba-Républicains bari mu Nteko Ishinga Amategeko kureka gukora politiki itari yo, bagatanga ingengo y’imari ikenewe kugira ngo umupaka ukomeze kugenzurwa neza.

Perezida Joe Biden ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2024, yanze kubwira itangazamakuru niba azahura n’abimukira muri icyo gihe azaba ari mu rugendo ku mupaka.

Abajijwe impamvu azajya i Texas, Perezida Joe Biden, yagize ati “ Ibyo nari nabiteganyije kubikora kuri uyu wa Kane, ntabwo nari nzi ko na mucuti wanjye (Donald Trump) azajyayo”.

Donald Trump uturuka mu ishyaka ry’Aba-Républicains we azajya ahitwa i Eagle Pass, mu birometero 500 uvuye i Brownsville.

Ku mbuga nkoranyambaga, Donald Trump yanenze Joe Biden avuga ko udutsiko tw’amabandi n’abagizi ba nabi, dukomeje gukwirakwira mu gihugu, abatugize banyuze muri Amerika y’Amajyepfo no mu Isi yose…bakisuka muri Amerika ari ibihumbi byinshi. Trump avuga ko Biden atazigera ashobora kubishyira ku murongo.

RFI yatangaje ko umuvugizi wa Donald Trump yahamije iby’uko abo bategetsi bazahurira ku mupaka agira ati “Kuba Biden agiye kudukurikira ku mupaka tugahurirayo ku munsi umwe, biratwereka ukuntu ari ikibazo gikomeye kuri we”.

Uruhande rw’Aba-Républicains rushinja Joe Biden n’ubutegetsi bwe kuba bwongera ikibazo cy’abimukira bakaba benshi muri Amerika kubera politiki y’uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro, ariko Perezidansi ya Amerika yo ivuga ko ishyaka ry’Aba-Républicains ryanga kubahiriza ibikorwa byose mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.

Ikibazo cy’abimukira cyabaye ipfundo ryo guhanganiraho mu bategetsi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko Texas yongereye cyane ingamba zijyanye no gukumira abimukira, ubu ibirego byinshi bikaba biri mu nkiko zijyanye n’icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka