Papa Francis yakiriye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa mbere tariki 12 Gashyantare nibwo yakiriye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan i Vatikani.

Baganiriye ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri Tanzania no kwimakaza amahoro muri Afurika.

Samia na Papa Francis bagaragaje ubushake bwo gushimangira umubano w’ushingiye ku butwererane hagati ya Tanzaniya na Vatikani.

Perezida Samia yavuze ko ashima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri Tanzania, binyuze ahanini mu rwego rw’uburezi n’ubuzima.

Samia Suluhu yagiriye uruzinduko i Vatikani ku butumire Papa Francis, akaba kandi yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye ba Kiliziya Gatolika muri Tanzania.

Samia kandi yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, Karidinali Pietro Parolin ari kumwe n’umunyamabanga ushinzwe ubutwererane n’Ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga, Arikiyepisikopi Paul Richard Gallagher.

Umubano hagati ya Tanzania na Vatikani watangiye ku ya 19 Mata 1968, ubwo Arikiyepisikopi Pierluigi Sartorelli yagenwaga guhagararira Vatikani muri Tanzania.

Tanzaniya ni igihugu gifite abaturage bo mu idini gatolika bagera kuri miliyoni 12, bangana kimwe cya kane cy’abaturage bayo miliyoni 61.

Kiliziya Gatolika muri Tanzania igira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, mu rwego rw’ubuzima ariko cyane cyane mu burezi binyuze mu mashuri y’incuke 240, amashuri abanza 147, amashuri yisumbuye 245, ibigo byigisha imyuga 110 na kaminuza eshanu.

Jakaya Kikwete, wahoze ari Perezida wa Tanzania, ni we waherukaga kugirira uruzinduko i Vatikani mu Kwakira 2007, ubwo yakirwaga na nyakwigendera Papa Benedigito wa XVI.

Ni mugihe Papa wakandagiye ku butaka bwa Tanzania ari Papa Yohani Pawulo wa II, mu ruzinduko yatangiye ku itariki ya 1 kugeza ku ya 5 Nzeri mu 1990.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu Paapa ntajya aheza Abaslamu.Uyu president Samia Suluhu Hassan ni Umuslamu.Uyu Paapa,muli November 2014 yasuye Umusigiti wa Istanbul muli Turkiye,witwa Sultan Ahmet Mosque.Igitangaje nuko abagatulika n’abaslamu bemera ibintu bivuguruzanya.Bamwe basenga imana imwe,Allah,abandi bagasenga imana data,imana mwana n’imana mwuka wera.Ikindi kandi,abaslamu ntibemera ko Yezu yadupfiriye.Nyamara bible ivuga ko abatizera Yezu n’abakora ibyo yatubujije (urugero nk’abaslamu barongora abagore benshi),batazaba mu bwami bw’imana.Imana idusaba kugenzura niba aho dusengera bakora ibyo imana yemera.Bisaba gushishoza cyane.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka