Nta muhanzi muri Afurika uhiga Burna Boy - Abategura Grammy Awards

Recording Academy isanzwe itegura ibihembo bya Grammy Awards, bavuze imyato umunya-Nigeria Damini Ogulu, uzwi ku izina rya Burna Boy, ko nta muhanzi wa Afrobeats cyangwa undi muhanzi muri Afurika umuhiga.

Ibi byavuzwe n’aba bayobozi mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa interineti, bashimira Burna Boy ndetse n’abandi ndetse n’abandi bahanzi bo muri Afurika bahataniye icyiciro gishya cya "Afrobeats" muri ibi bihembo barimo Tyla, Ayra Starr, Davido, Asake na Olamide kuba barabashije guhatana mu bihembo bya Grammy.

Iri tangazo ryavugaga ko muri iki gihe, Burna Boy ahagaze yemye ndetse bigaragazwa no kuba yaragiye akorana n’abahanzi b’amazina akomeye mu ruhando mpuzamahanga, barimo nka Ed Sheeran, Justin Bieber ndetse bikajyana no kuba afite album aherutse gushyira hanze ikaba iya mbere mu Bwongereza.

Album uyu muhanzi yashyize hanze muri Kanama uyu mwaka yayise "I told them" ikaba iriho indirimbo yafatanyijeho n’abandi bahanzi bakomeye barimo nka 21 Savage, J. Cole, RZA na GZA.

Ikinyamakuru cya Daily Guide Network gisubiramo itangazo rya Recording Academy, kigira kiti: "Nta muhanzi mu njyana ya Afrobeats cyangwa na Afurika yose uhiga Burna Boy. Mu nshuro ebyiri zikurikiranya yabashije guhatana mu cyiciro cya album nziza [Best Album] harimo Twice as Tall na African Giant kandi kugeza ubu akaba yarakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye nka Ed Sheeran na Justin Bieber."

Burna Boy ufite indirimbo ikunzwe muri iyi minsi yise "City Boys" mu bihembo bya Grammy Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 66, niwe muhanzi wo muri Afurika uhatanye mu byiciro byinahi aho ahatanye mu bigera muri bine.

Indirimbo ’City Boys’ ya Burna Boy ihatanye mu cyiciro cya ’Best African Music Performance’ na Unavailable ya Davido na Musa Keys, ’’ Rush ’ya Ayra Starr,’ Amapiano ’ya Asake na Olamide, na ’Water’ ya Tyla.

Burna Boy kandi ahatanye mu cyiciro cya ’Best Melodic Rap’ kubera indirimbo ye yise ‘Sitting On Top of the World’ yakoranye na 21 Savage, ari no mu cyiciro cya ’Best Global Music Album’ kubera indirimbo ‘I Told Them’ ndetse n’indirimbo ye ‘Alone’ ihatanye mu kiciro cya Best Global Music Performance.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka