Ni nde utsindira kuyobora Liberia hagati ya George Weah na Joseph Boakai?

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, nibwo abaturage bo muri Liberia bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’igihugu.

George Weah (ibumoso) na Joseph Boakai ni bo bahataniye umwanya w'Umukuru w'igihugu
George Weah (ibumoso) na Joseph Boakai ni bo bahataniye umwanya w’Umukuru w’igihugu

Abahatanye kuri uyu mwanya ni George Weah urangije manda ye ya mbere yo kuyobora Liberia na Joseph Boakai, mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida.

Impamvu bahatanye kuri uyu mwanya ari babiri gusa, ni uko aribo bagize amajwi abemerera guhatana mu kiciro cya kabiri, cyabaye mu matora yo mu cyumweru gishize tariki ya 10 Ukwakira 2023.

Amatora ya mbere yasabaga ko muri aba bahatanira uyu mwanya hagira ugira amajwi 50%, agahita abona amahirwe yo kuba Perezida w’iki gihugu, ariko mu bantu 20 bahataniraga kuyobora igihugu nta wigeze uyagira.

George Weah na Joseph Boakai ni bo babashije kugira amajwi menshi, aho George Weah yagize 43.8% naho Joseph Boakai agira 43.54%, abandi bakandida bari bahatanye nta n’umwe wagize hejuru y’amajwi 3%.

Indorerezi mpuzamahanga zashimye uburyo ikiciro cya mbere cy’amatora cyagenze, zikaba zigikomeje kureberera aya matora yo mu kiciro cya kabiri uburyo akorwamo.

Si ubwambere aba bakandida bombi bahataniye umwanya wo kuba Perezida wa Liberia, kuko bigeze nabwo guhatana mu mwaka wa 2017.

Abaturage bari mu gikorwa cy'amatora
Abaturage bari mu gikorwa cy’amatora

George Weah w’imyaka 59, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mbere yo kuba Perezida wa Liberia, yanegukanye Ballon d’or, igihembo gikuru gitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).

Asoje manda ye yo kuyobora Liberia akaba arimo ahatanira indi manda, aho ahanganye na Joseph Boakai w’imyaka 78 wabaye Visi Perezida w’iki gihugu mu myaka 12 ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka