Mexique: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 27

Muri Mexique, abantu 27 bishwe n’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Otis’ ivanze n’imvura, yibasiye agace kitwa Acapulco, gaherereye mu Majyepfo y’uburengerazuba bw.icyo gihugu, ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’umutekano aho muri Mexique, Rosa Icela Rodriguez, mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko abantu 27 ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’iyo nkubi y’umuyaga, mu gihe abadi bane baburiwe irengero.

Iyo nkubi y’umuyaga yari ifite ubukana bwa 5, ikaba ari imwe mu nkubi zikomeye zibayeho mu gihugu cya Mexique, yabanje kwica abantu 18 nyuma baza kwiyongera bagera kuri 27, nk’uko byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu, Andres Manuel Lopez Obrador.

Perezida Lopez Obrador yageze muri ako gace kibasiwe n’umuyaga ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023 mu masaha y’ijoro, bimusabye kumara amasaha asaga icumi mu nzira kuko inkangu zari zafunze umuhanda yari kunyuramo.

Yagize ati “Ibyo agace ka Acapulco kahuye nabyo ni ikiza gikomeye. Ibi ntibyigeze bibaho muri iki gihugu muri iyi myaka ishize”.

Umwe mu bayobozi bo muri ako gace ka Acapulco witwa Ludwing Reynoso, yavuze ko umubare munini muri abo bapfuye, bagiye batwarwa n’imigezi yo muri uwo Mujyi yuzuye, amazi agasandara hose.

Ibiro ntaramakuru by’Abafarnsa ‘AFP’ byatangaje ko ejo ku wa Kane, ikibuga cy’indege cyari cyafunzwe, ibikorwa by’ubucuruzi byinshi byangiritse, imihanda yafunzwe n’ibyondo by’inkangu, ubuzima bwabaye nk’ubwahagze kubera iyo nkubi y’umuyaga, yari ifite umuvuduko wa kilometero 250 mu isaha (250 km/heure).

Muri rusange, 80 % by’amahoteli yo muri ako gace yakozweho n’iyo nkubi y’umuyaga nk’uko byatangajwe na Guverinoma, aho ibikuta by’inyubako nyinshi byasenyutse ahitwa i Punta Diamante, muri Acapulco.

Mexique, nk’igihugu gikora ku Nyanja ya Pacifique no ku kigobe cya Mexique ‘golfe du Mexique’, gikunze kwibasirwa n’inkubi z’imiyaga guhera muri Gicurasi kugeza mu Ukwakira n’Ukugishyingo buri mwaka.

https://ici.radio-canada.ca/nouvelle/2021664/ouragan-mexique-27-morts-secours-acapulco

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka