Mali: Abantu 31 baguye mu mpanuka

Muri Mali busi yavaga ahitwa Kenieba yerekeje muri Burkina Faso, ku mugoroba tariki 27 Gashyantare 2024, yakoze impanuka abantu 31 bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yahitanye abantu 31
Iyi mpanuka yahitanye abantu 31

Minisiteri ishinzwe ubwikorezi muri Mali yatangaje ko iyi modoka yari itwaye abagenzi, yaguye munsi y’ikiraro kiri hejuru y’umugezi biturutse ku burangare bw’umushoferi.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa Remezo yagize ati “Icyateye iyi mpanuka ni umushoferi warangaye ata umuhanda, ntiyashobora kuyobora neza imodoka biteza iyo mpanuka”.

Uretse Abanya-Mali, hari n’abaturage bo mu tundi turere two mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba, bari mu baguye ndetse banakomerekera muri iyi mpanuka.

Impanuka zo mu mihanda zikunze kuboneka mu Burengerazuba bw’Afurika, mu bikorwa rusange byo gutwara abagenzi, aho usanga baba bapakiye umubare mwinshi kandi nta n’amategeko ahamye abigenga.

Afurika, ibarwaho kimwe cya kane cy’impanuka zose zo mu mihanda ku Isi yose, n’ubwo uyu mugabane utanagejeje kuri 2% by’imodoka, zaba iz’abikorera cyangwa iza Leta ku Isi hose. Ibi bigaragara mu mibare y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yo mu mwaka wa 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka