Kumena ibanga byatumye ajyanwa mu rukiko

Muri Amerika, umugabo utaravuzwe amazina kubera impamvu z’umutekano w’amafaranga ye ngo yabaye uwa kabiri utsindiye za Miliyoni zisaga 400 z’Amadolari mu mateka ya tombora ya ‘Mega Millions lottery’, nyuma ajyana umugore babyaranye umwana w’umukobwa mu rukiko, kuko yamennye ibanga ry’uko yatsinze muri Tombora kandi bari baragiranye amasezerano ko atazigera amena iryo banga nibura kugeza mu 2032.

Yatsindiye za Miliyoni 400
Yatsindiye za Miliyoni 400

Uwo mugabo yavuze ko uwo mugore babyaranye ari mu bantu bakeya cyane bari bazi ko yatsindiye izo Miliyoni muri tombora muri Mutarama 2023, akaba yari yarasinye amasezerano ko atazigera amena iryo banga (non-disclosure agreement ‘NDA’), ariko biza kurangira yishe ayo masezerano , amenera iryo banga ababyeyi b’uwo mugabo watsinze muri Tombora, abibabwiye kuri telefoni ndetse bizakurangira na mushiki we abimenye.

Kuri ubu, uwo mugabo yamureze mu rukiko, asaba ko yamwishyura indishyi y’akababaro “itari munsi y’Amadolari 100.000 kuko yamennye ibanga atabifitiye uburenganzira”, nk’uko byanditse na Odditycentral.com.

Umwanzuro wo gutanga ikirego mu rukiko ugira uti, “Kubera ko uregwa yamennye ibanga atabiherewe uburenganzira, urega yabihuriyemo n’ingaruka kandi ni ingaruka azakomeza guhura nazo ku buryo zitanabona ikizikuraho mu buryo bw’amategeko”.

Muri uwo mwanzuro wo gutanga ikirego mu rukiko, bivugwa ko umugore witwa Sara Smith yemeye gusinya amasezerano avuga ko agomba kubika iryo banga kugeza ku itariki 1 Kamena 2032, mu gihe umukobwa yabyaranye n’uwo mugabo azaba yujuje imyaka y’ubukure, kandi hagize n’ikibazo gituma amena iryo banga mbere y’uko umwaka wa 2032 ugera, yabimenyesha uwo mugabo mu bitarenze amasaha 24.

Gusa, nk’uko abunganira urega mu mategeko babivuze, uwo mugore yishe amasezerano amena ibanga, kandi ntiyahita anamenyesha uwo mugabo babyaranye muri ayo masaha 24 nk’uko byari bikubiye mu masezerano basinyanye.

Uwo mugore witwa Smith yarezwe mu rukiko kugira ngo yishyure uwo mugabo babyaranye indishyi ya 100.000 by’Amadolari, akanishyura amagarama y’urubanza ndetse akamuhishurira n’undi yaba yarameneye iryo banga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka