Kohereza abapolisi muri Haiti birakomeje nubwo Urukiko rwabitambamiye - Perezida Ruto

Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yari yareze Guverinoma ya Kenya mu Rukiko ku cyemezo cyo kohereza abapolisi b’icyo gihugu muri Haiti, ndetse Urukiko rwemeza ko koko ubwo butumwa butemewe, kuko bunyuranyije n’amatageko ya Kenya, ariko Perezida William Ruto w’icyo gihugu, akaba yavuze ko ubwo butumwa bukomeje.

Perezida William Ruto wa Kenya
Perezida William Ruto wa Kenya

Tariki 26 Mutarama 2024, ni bwo umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kenya, Ekuru Aukot, yatsinze urubanza rwo kubuza iyoherezwa ry’Abapolisi muri Haiti.

Urukiko rukuru rwemeje ko icyemezo cya Guverinoma ya Kenya, cyo kohereza Abapolisi muri Haiti, kinyuranyije n’amategeko, bityo ko bihagarara.

Uwo mwanzuro w’Urukiko wasomwe ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, wari wahagaritse icyemezo cya Guverinoma ya Kenya cyo kohereza abapolisi bagera ku gihumbi muri Haiti, mu rwego rwo kujya guhagarika ibikorwa by’urugomo bikorwa n’udutsiko tw’amabandi muri icyo gihugu, mu butumwa bushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko rusanga icyo cyemezo cya Guverinoma kinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Kenya, ko kitubahirije amategeko, bityo ko kitemewe.

France 24 yatangaje ko Umucamanza Chacha Mwita wo mu Rukiko rukuru rwa Kenya, yumvise ubusabe bwo kwanga iyoherezwa ry’abo bapolisi muri Haiti, ari ku Rukiko rwa Milimani mu Murwa mukuru Nairobi, ku itariki 16 Ugushyingo 2023.

Kohereza ingabo zihuriweho n’ibihugu muri Haiti, byari byaje nyuma y’ubusabe bwisubiramo buri gihe bwa Guverinoma ya Haiti na UN, Kenya yari yemeye kuzayobora izo ngabo zibarirwa hagati ya 2,500 na 2,600, “izo ngabo zikaba zari ziteganyijwe kugera muri Haiti mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024”, nk’uko byemejwe n’intumwa idasanzwe ya UN muri Haiti.

Icyo cyemezo cya Guverinoma ya Kenya cyari cyemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

Nubwo Urukiko rwari rwabyanzuye rutyo, ariko ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, Perezida Ruto yavuze ko ubwo butumwa buzakomeza ndetse ko bushobora kuba ’’mu cyumweru’,’ mu gihe ibijyanye n’impapuro zose z’ibisabwa n’urukiko zizaba zabonetse.

BBC ivuga ko mu bihugu byemeye kohereza Abapolisi harimo Bahamas, Antigua na Barbuda, ndetse na Amerika yemeye gutanga Miliyoni 200 z’Amadolari yo gufasha mu kohereza abo Bapolisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka